Umusaza bivugwa ko yapfuye arenze umurongo waciwe n’umupfumu yashyinguwe

Mu Kagari ka Songa mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, muri iyi minsi havuzwe urupfu rutunguranye rw’umusaza witwa Nkorera Yohani, wapfuye nyuma yo kurenga ku ntego yategewe n’umupfumu.

Nkorera Yohani yashyinguwe kuri uyu wa gatatu
Nkorera Yohani yashyinguwe kuri uyu wa gatatu

Uwo musaza bivugwa ko yapfuye mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki 05 Ugushyingo 2019, ubwo yari avuye ku kazi aho arara izamu. Ngo yageze mu isantere ya Kanombe mu Murenge wa Muko, ahura n’umupfumu bavuga ko yigeze kumuha umuti wo gufata abajura bari bamwibye ariko birangira umuti ntacyo umumariye.

Ubwo Nkorera yahuraga n’uwo mupfumu muri icyo gitondo, ngo yamubwiye ko yamuhaye umuti udakora amusaba kumusubiza amafaranga ye.

Ngo umupfumu yamubwiye ko nta mafaranga amufitiye batangira gushwana bigeza ubwo wa mupfumu yiga amayeri yo gutera ubwoba uwo musaza, aca umurongo mu muhanda abwira Nkorera ko nawurenga ahita apfa.

Nkorera ngo ntiyazuyaje kurenga kuri icyo cyemezo cy’umupfumu, ngo akirenga kuri uwo murongo yahise apfa nk’uko umuhungu we Nsabimana Emmanuel yabitangarije Kigali Today ubwo yasanze bari mu myiteguro yo kumushyingura kuri uyu wa gatatu.

Yagize ati “Papa yararaga izamu ahantu. Nagiye ku kazi nka saa moya n’igice barampamagara ngo Papa arapfuye. Sinabyemeye kuko naketse ko ari ukubeshya kuko muri icyo gitondo ava ku kazi nari namubonye. Naraje mpageze nsanga aryamye mu muhanda hagati yapfuye”.

Akomeza agira ati “Intandaro y’amakimbirane ya papa n’uwo musaza w’umupfumu ni uko hashize imyaka ibiri umuntu arangiye papa uwo mupfumu ngo amukemurire ikibazo cy’abajura baherutse kutwiba ariko umuti amuhaye ntiwakora abajura turababura."

"Nibwo bakimara guhurira mu nzira papa yamwishyuje amafaranga ye akibivuga barashwana, mu kumutera ubwoba, umupfumu aca umurongo mu muhanda abwira papa ngo narenga umurongo arapfa, akiwurenga koko ahita apfa”.

Ntakiyimana Thomas wabonye iby’urwo rupfu rw’uwo musaza agira ati “Nkorera yahuye n’uwo mupfumu amwishyuza amafaranga ye, umupfumu ati ntacyo wampaye. Bakomeza guterana amagambo, umupfumu aca umurongo ati ngaho renga aha, umusaza ati ndaharenga kandi uranyishyura ibyanjye. Akiharenga ahita agwa hasi arapfa”.

Nk’uko Ntakiyimana Thomas akomeza abivuga, ngo uburyo Nkorera yapfuye bwarabatunguye kuko yamanutse hasi gake, akigera ku butaka ahita ashiramo umwuka.

Ati “Nta no gusamba. Akimara kumubwira ngo renga aha, yamanutse hasi gake nk’ugiye gutora ikintu hasi, akimara kugera ku butaka ahita apfa, nta no gusamba. Ibi natwe byatubereye urujijo ku buryo uwo mupfumu yahise agenda nta kibazo afite. Ntitwari kumufata kubera ubwoba bwo gutinya ko dupfa. Polisi ikihagera yakoze iperereza itubwira ko duterura umurambo bawujyana mu bitaro”.

Abo baturage bavuga ko nubwo bagiye gushyingura nyakwigendera na bo badatekanye nyuma y’urupfu rutunguranye rw’umuturanyi wabo.

Umwe yagize ati “Ubu ubwoba ni bwinshi, kandi ntibwabura niba ubonye umuntu mwavuganaga apfuye amarabira, murumva ubwoba bwabura?"

Undi ati "N’ubu turi gutinya umurambo, dufite ubwoba ko aho twawushyize mu nzu tuwubura uwo mupfumu yawujyanye, ubu turi guhora tujya mu nzu kureba. Abaturage twagize ubwoba cyane bw’uriya mupfumu”.

Mu gushaka kumenya amakuru y’ukuri kuri icyo kibazo, Kigali Today ku murongo wa telefoni, yavuganye n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza maze mu magambo make yemeza ko bakiri mu iperereza ngo bamenye ukuri kuri icyo kibazo.

Ati “Amakuru natwe twarayabonye, ndetse n’iperereza ryaratangiye kandi rikorwa mu ibanga uko amategeko abiteganya”.

Nubwo urwo rupfu rwabereye mu Murenge wa Muko aho Nkorera atuye, uwo mupfumu we asanzwe acumbitse mu Murenge wa Kimonyi uhana imbibi n’uwo wa Muko.

Abo baturage bakaba bahangayikishijwe n’uwo mupfumu, aho basaba ko Leta yamubakiza agafungwa igihe kirekire, bityo bakabona umutekano usesuye.

Uwitonze Claudine ati “Ndifuza ko uwo mupfumu yahanwa akavanwa no mu baturage, kuko biriya yakoze byatuyobeye kandi ashobora no kubikorera abandi. Nta mutekano dufite mu gihe uriya mugabo yakomeza kuba mu baturage”.

Mugenzi we ati “Nta mutekano ubu dufite, icyiza ni uko Leta yamuheza muri gereza akaba iyo, abantu tukagira agahenge. Nta mutekano dufite rwose. Gusa twumvise ko yamaze gufatwa, birinde kumurekura”.

Abo baturage bavuga ko batigeze bamenya amazina y’uwo mupfumu kuko yimukiye muri ako gace vuba, bamwe bavuga ko yitwa Damascene, bakemeza ko aturuka mu gihugu cya Congo.

Nkorera Yohani yabagaho mu buzima buciriritse aho atunzwe no kurara izamu mu rugo rw’umuturage. Yabagaho wenyine nyuma y’uko hashize igihe kirekire umugore we yitabye Imana akaba asize abana bakuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ariko Niki gituma abanyarwanda bagira ubwenge bakabukoresha muguhemukira abandi gusa? Ngubwo uwo murongo ntiyawuca munzira zababicanyi banyura bawurenga bagapfa.bene nkabo baroga n abantu kutabyara aho kwigaragaza ngo badufashe family planning bakaturinda iriya misemburo igiye kutumara.

Alisuwase yanditse ku itariki ya: 8-11-2019  →  Musubize

Tujye tumenya ibibera mu isi.Niyo mpamvu Imana yaduhaye bible kugirango tumenye aho umuntu yaturutse,aho ajya,etc...Yesu ubwe yasobanuye ko Abadayimoni babaho.Nibo bakoresha abapfumu.Nibo batuma umuntu arya inzembe akazimira,nibo batuma umuntu afata imodoka akayibuza kugenda,etc...Abadayimoni ni Abamarayika bahoze mu ijuru,hanyuma basuzugura Imana,ibakugunya ku isi.Ku Munsi w’Imperuka,Imana izabakura mu isi,hamwe n’abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.Nyuma yahoo,Isi izaba paradizo,ituwe gusa n’abantu bakundana kandi bumvira Imana.Byisomere muli 2 Petero 3:13 yuko "dutegereje Isi nshya n’Ijuru rishya".Imana yabivuze izabikora nta kabuza.

hitimana yanditse ku itariki ya: 6-11-2019  →  Musubize

JYA UREKA KUVUGA UBUSA.UMUNTU YAPFUYE, NONE NGO?

BEN yanditse ku itariki ya: 7-11-2019  →  Musubize

Umva izi commentaire z aba bayehova zingeze ahaaa

Alisuwase yanditse ku itariki ya: 8-11-2019  →  Musubize

Nonese ko numva wowe umugisha impaka ku magambo meza arimo aho umuntu yahungira akabaho mu Mahoro!icyo nibaza wowe wamagana Comment nziza umuntu wubaha Imana atanze, none wowe uri tayari yo kugira icyo ukora ngo uwapfuye azuke? never ntacyo warenzaho!gusa mw’Ijuru hari Uwiteka Imana Ibonerwamo amahoro! kandi uyubaha ntambaraga z’abapfumu cg izumwijima zimunesha!ntibibaho!!Rero muve m’ubuzima bufite ubwoba muri Christ Yesu harimo ububasha!!Amen

Claude yanditse ku itariki ya: 8-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka