Umuryango w’Umunyarwanda yiciwe Goma wemerewe kubona umurambo nta mafaranga atanzwe
Nyuma y’iminsi itanu umuryango wa Bazimaziki Saveri utarabasha kubona umurambo we, kuri uyu wa kabili tariki 19/11/2013, bemerewe kuwubona no kuwuhabwa nta kiguzi gitanzwe nkuko byari byasabwe n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Goma.
Uyu muryango ushoboye kubona uburenganzira bwo kubona umurambo w’umuntu wabo bitewe n’umunyamakuru wa Kigali Today wabajije Procureur wa Congo impamvu umurambo w’Umunyarwanda wahejejwe mu buruhukiro bw’ibitaro i Goma umuryango we ukaba wakwa amadolari 300 kugira ngo ushobore kurekurwa.
Mu gihe kitagera ku minota 20 uyu muyobozi yahamagaye inzego z’umutekano azibaza impamvu umuryango wicirwa umuntu ntumuhabwe.

Mu bisubizo yasubijwe n’uko umurambo washyizwe mu buruhukiro kugira ngo hakorwe iperereza, abajije impamvu umuryango utahawe umurambo asubizwa ko ari ibitaro byayatse kubera yari mu buruhukiro atari inzego z’ubutabera n’umutekano.
Procureur Melimeli utishimiye imyitwarire y’ubuyobozi bwabigizemo uruhare yasabye ko umuryango wa Bazimaziki ajyana nawo bakawuha umurambo nta mananiza.
Yagize ati “ntibyumvikana uburyo umuryango ubura umuntu barangiza bakawaka amafaranga. Umuryango wakwa amafaranga kandi atariwo wajyanye umurambo mu buruhukiro? Abajyanye umurambo mu bitaro nibo bagomba gutanga aya mafaranga yishyuzwa umuryango”.
Mu kumara impungenge Abanyarwanda, Procureur Melimeli yatangaje ko hari abamaze gutabwa muri yombi bacyekwaho gukora ubu bugizi bwa nabi.
Procureur Melimeli wari waje mu mujyi wa Goma mu gikorwa cyo kurekura imfungwa hagendewe ku mbabazi zatanzwe na Perezida Kabila witegura kuza muri Kivu y’Amajyaruguru yatangarije Kigali Today ko kumenya iki kibazo bibaye umwanya wo kugicyemura bidatinze.

Yanatangaje ko mu mfungwa ziri burekurwe kuri uyu wa kabili taliki 19/11/2013 muri gereza ya Goma harimo n’Umunyarwanda wari warakatiwe imyaka 3 kubera ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.
Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko Bazimaziki Saveri yishwe arashwe n’abapolisi ku mugoroba wa taliki 15/11/2013 nyuma yo kugambanirwa n’abo bakorana, Bazimaziki asize abana bane n’umugore mu kagari ka Karukoko umurenge wa Rubavu.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|