Umurambo w’umusore udafite umwirondoro wagaragaye i Gisenyi

Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 07 Werurwe 2022, mu Murenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu, Akagari ka Nengo, Umudugudu wa Gikarani, hagaragaye umurambo w’umusore ariko utari ufite ibyangombwa.

Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco, wavuze ko hamenyekanye izina ‘Jado’ ariko ko nta kibihamya. Ati: “Twahasanze umurambo w’ umusore tutaramenya umwirondoro we neza ariko bivugwa ko azwi ku izina rya Jado. Yari iruhande rw’inzu yakoragaho akazi k’ubuzamu”.

Ahasanzwe umurambo hari n’undi mugabo witwa Musabyimana Callixte bakoranaga wanakomeretse akaba yajyanywe kwa muganga, bikaba bikekwa ko baba barwanye bikaza kuviramo urupfu Jado utaramenyekana imyirondoro ye neza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, asaba abaturage guhagarika ibikorwa by’urugomo. Ati: “Icyo dusaba abaturage ni ukwirinda amakimbirane, aho bashyamiranye bakihutira kugana ubuyobozi kuko inzego z’ibanze intego yacu ni ugushyira umuturage ku isonga”.

Tuyishime yongeraho ko iperereza rigikomeje, ati: “Ukekwa na we aracyari kwa muganga. Rero impamvu yateye urupfu nyirizina ntiramenyekana ariko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruri kubikurikirana”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka