Umurambo w’umunyeshuri warohamye mu kiyaga cya Burera n’ubu nturaboneka
Nyuma y’iminsi umunyeshuri witwa Nkurikiyumukiza Innocent, wigaga mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya E.S.Kagogo kiri mu murenge wa Kagogo, mu karere ka Burera, arohamye mu kiyaga cya Burera na n’ubu umurambo we nturabone.
Nkurikiyumukiza, w’imyaka 19 y’amavuko, wigaga mu mwaka wa kabiri w’icyiciro rusange, yarohamye mu kiyaga cya Burera mu gitondo cyo ku itariki ya 22/02/2014, ubwo yatorokaga ikigo ari kumwe n’abandi banyeshuri babiri bagiye kumesera kuri icyo kiyaga. Ngo yashatse koga, yikuramo imyenda, yinaga mu mazi, ntiyongera kugaruka hejuru.
Kuwa mbere tariki 24/02/2014, Nsengimana Martin, umuyobozi wa E.S. Kagogo, yatangarije Kigali Today ko umurambo w’uwo munyeshuri utaraboneka. Yagize ati “Reka reka n’ubu abakozi bacu bavuyeyo, nta makuru batanze! Ntabwo (umurambo) uraboneka!”
Nkurikiyumukiza akirohama ngo bahise bitabaza Polisi Marine y’u Rwanda ikorera mu kiyaga cya Burera kugira ngo ibe yabafasha kumurohora ariko ngo ntibyabakundiye kuko nta bikoresho byabugenewe bari bafite.

Nsengimana akomeza avuga ko kandi nyuma yaje guhamagara Polisi Marine y’u Rwanda ikorera ku Gisenyi, mu kiyaga cya Kivu, ngo bamubwira ko bakora ubutabazi iyo umuntu akirohama kugira ngo babe bamurokora.
Ngo kuba rero hari hashize amasaha arenga abiri uwo munyeshuri warohamye akiri mu mazi bivuga ko atari akiri muzima. Ngo bahise bamusaba ko bategereza amasaha 48 kugira ngo umurambo babe bawubona ku nkombe.
Nsengimana avuga ko kandi bashatse abasare bazenguruka mu kiyaga cya Burera kugira ngo barebe niba babona umurambo wa nyakwigendera Nkurikiyumukiza. Ngo kuba utaboneka birushaho kubabaza.
Agira ati “Kubura umuntu ntubone n’umurambo birushaho gushengura! N’abana (abanyeshuri) ubwabo, umuryango, ndetse n’ubuyobozi turababaye!”
Abaturiye ikiyaga cya Burera bo bahamya ko iyo umuntu arohamye muri icyo kiyaga bisaba byibura iminsi itanu kugira ngo umurambo we uboneke. Ikindi kandi ngo n’iyo ubonetse, ubonekera kure y’aho yarohamiye.

Nsengimana avuga ko kandi mu kigo iyo habaye ibyago nk’ibyo bagerageza kwihanganisha umuryango ndetse n’abanyeshuri muri rusange, bagafasha uwo muryango ubundi bagafatanya n’abanyeshuri bakajya kumushyingura.
Umurambo wa Nkurikiyumukiza nuboneka bemeye gushaka imodoka izawugeza ku ivuko ubundi bakamushyingura; nk’uko Nsengimana abisobanura.
Ikindi ni uko ngo E.S.Kagogo ifitanye amasezerano n’ikigo cy’ubwishingizi cya Phoenix of Rwanda Assurance Company. Buri munyeshuri atangamo amafaranga y’u Rwanda 1200 buri mwaka. Ngo ayo masezerano biteganyijwe ko azarangira muri Werurwe 2014.
E.S.Kagogo ni ikigo cy’amashuri yisumbuye gituye ahantu h’icyaro, ku musozi witegeye neza ikiyaga cya Burera, ku buryo iyo umuntu ari kuri icyo kigo aba agira ngo ari ku kirwa kubera ko aba abona amazi hakurya ahakikije.
Gusa ariko icyo kigo ntigifite uruzutiro kuburyo bigaragara ko byoroshye kuba abanyeshuri batoroka bakajya kwikorera ibyo bashatse kuri icyo kiyaga cyangwa se n’ahandi.
Nsengimana avuga ko ariko kuzitira ikigo babifite mu mishinga y’ikigo ngo ariko ubushobozi nibwo bukiri buke. Ikindi ni uko E.S.Kagogo ari ikigo cy’itorero ry’Abangilikani ariko gifashwa na leta.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|