Umurambo w’umugabo watoraguwe mu kiyaga cya Rweru

Umurambo w’umugabo witwa Misago Augustin watoraguwe mu kiyaga cya Rweru n’abapolisi bashinzwe gucunga umutekano mu mazi ku mugoroba wa tariki 25/05/2014.

Murekatete Grace ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Rweru yagize ati “amakuru twayahawe n’umwana wari wajyanye na nyakwigendera mu kiyaga koga maze bigeze mu masaha ya nimugoroba avuga ko hari umugabo bajyanye mu kiyaga ariko akaba ataragaruka”.

Avuga ko abapolisi bashinzwe umutekano mu mazi aribo batangiye gushaka bubiriraho maze bukeye ku cyumweru basubukura igikorwa cyo kumushakisha nibwo bigeze mu masaha ya saa kumi z’umugoroba aribwo babonye umurambo wa nyakwigendera.

Ati “uwo mwana avuga ko bagiye mu masaha ya saa tanu zo kuwa 24/05/2014 bagiye koga ariko uwo mugabo agakomeza koga avuga ko we ashaka kwambukira hakurya nibwo umwana yahise asubira inyuma kuko ingufu zari zishize”.

Uyu mugabo bikekwa ko yishwe n’amazi nyuma y’uko yoze akabura ingufu zikomeza.

Nyakwigendera Misago Augustin akomoka mu mudugudu wa Nyiragiseke mu kagari ka Kintambwe mu murenge wa Rweru, akaba asize umugore umwe n’abana babiri.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo   ( 1 )

Nyamuneka amazi ntakinishwa,ntanumuhanga wayo ubaho,igihe cyose utekereje kujya koga mbrere yabyose zirikana kwambara jilet iyo inama polisi yo mumazi ihora igaira abantu!Nyabarongo yica uyizaniye!twihanganishije abasigaye.

AKAYEZU JEAN MARIE yanditse ku itariki ya: 27-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka