Umupasiteri arahigwa kubera gutekera umutwe abanyeshuri 290

Polisi y’igihugu irashakisha umuntu wiyitaga umupasiteri wasengeraga ku rusengero rw’Abametodisite ku Kacyiru, wabeshye abanyeshuri bagera kuri 290 ko azabafasha kwiga no kubaha ibikoresho by’ishuri.

Pasiteri Ezekiel Niyoniringiye na mugenzi we Jean Claude Nsengimana baracyashakishwa. Bashinjwa kuba barahimbye umushinga utabaho witwa ‘Rwanda Youth at Work Cooperation’, wo gufasha abana batishoboye ubaha ibikenerwa ku ishuri.

Amakuru dukesha urubuga rwa polisi y’igihugu, avuga ko buri munyeshuri yasabwaga kuriha amafaranga y’u Rwanda 5.000 yo kwiyandikisha. Amafaranga yishyurirwaga kuri konti cyangwa ku biro byari mu Karambo, mu murenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro.

Kugeza ubu polisi yabashije guta muri yombi umwe mu bakoranaga n’aba bagabo witwa Regina Muragijimana w’imyaka 28, wari umucungamari w’umushinga. Afungiwe ku biro bya polisi bya Kicukiro.

Muragijimana ahakana ko yakoranye n’uyu mupasiteri. Akavuga ko atigeze anahura nawe kuva yamuha akazi mu kwezi k’u Kuboza umwaka ushize.

Agira ati: “Nsengimana yambwiye ko twakoreraga Pasiteri Niyoniringiye, ariko sinigeze mubona na rimwe mu gihe cyose nahakoze.”

Akomeza avuga ko abanyeshuri baje guhabwa urwandiko rwagombaga kugezwa ku buyobozi bw’ibigo by’amashuri bari boherejweho.

Abagerageje gufungura ayo mabaruwa, basanze handitsemo ko amafaranga y’ishuri agomba kwishyurwa mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka. Bahise batangira gukeka ko baba batekewe umuntwe niko kubimenyesha polisi.

Umuvugizi wa polisi, Supt. Theos Badege, atangaza ko ibyaha byibasira ubukungu n’imitungo byagabanutse bitewe n’ibikorwa by’ubukangurambaga byatangiwe na polisi byo guhangana n’ubwo bujura.

Ati: “Twemera ko gukorana n’abaturage byatumye abantu benshi mu bakora ibyo bayaha baratawe muri yombi.

Akongeraho ko ari n’inshingano zabo zo kwitondera abakora ibyo bikorwa, ati: “Ni ikibazo cy’igihe gusa uyu mu pasiteri nawe agatabwa muri yombi, kimwe n’abandi bose bakora ibyo byaha.”

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka