Umunyonzi utazi amategeko y’umuhanda ntazongera kwemererwa gutwara abagenzi

Mu rwego rwo kugabanya impanuka mu muhanda, abatwara abagenzi ku magare bazwi nk’abanyonzi barahamagarirwa gutunga uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga.

Abanyonzi bagiye kujya bakwa uruhushya rw'agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga
Abanyonzi bagiye kujya bakwa uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga

Polisi y’igihugu (RNP), ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ihamya ko abanyonzi bagomba kumenya amategeko y’umuhanda kuko byagabanya impanuka.

Polisi ikomeza ivuga ko mu mezi icyenda ashize abantu bagera ku 180 bapfuye bazira impanuka zo mu muhanda.

76% by’abo, bangana na 136, bapfuye hagati y’ukwezi kwa Kanama n’Ukwakira 2017. Muri abo 136, ababarirwa muri 17% baguye mu mpanuka zatewe n’amagare.

N’ubwo ariko abanyonzi basabwa kumenya amategeko y’umuhanda nta gihe ntarengwa cyashyizweho cyo kuba barayize bose.

CIP Emmanuel Kabanda, umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, avuga ko iyo gahunda iri mu rwego rw’ubukangurambaga.

Agira ati “Biri mu rwego rw’ubukangurambaga kuko benshi biroha mu mwuga wo gutwara abantu ku magare nta mategeko bazi ari byo biteza impanuka. Dusaba rero abakuriye amashyirahamwe y’abanyonzi kubanza kubaza abayazamo niba bazi amategeko y’umuhanda.”

Akomeza agira ati “Nta kundi rero umuntu yamenya ko uzi amategeko y’umuhanda udafite nibura uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga, bagomba rero kwiga bakarubona.”

CIP Kabanda agira inama abanyonzi yo kwambara no kwambika abo batwaye ingofero zirinda umutwe (casque), gushyira utugarurarumuri ku magare yabo no kwambara imyambaro yabugenewe kugira ngo bagaragare ku muhanda ntibakomeze kugongwa n’ibindi binyabiziga.

Abanyonzi na bo bavuga ko bifuza kuba babona izo mpushya kuko batishimira kujya mu muhanda batazi amategeko awugenga.

Niyonsaba Eugène utwara igare muri santere ya Kabuga mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, yemera ko ayo mategeko atayazi.

Agira ati “Amategeko y’umuhanda umuntu ayamenya ari uko yayize kandi arafasha mu kurinda impanuka. Ubu jyewe ndi mu batangiye kuyiga nkumva bizangirira akamaro.”

CIP Emmanuel Kabanda, umuvugizi w'ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda
CIP Emmanuel Kabanda, umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda

Mugenzi we witwa Manizabayo ati “Kwiyahura mu muhanda utazi amategeko ni bibi kuko akenshi uteza ibibazo bakaba banakugonga.”

Akomeza agira ati “Nk’ubu iyo utazi uko witwara ahambukira abanyamaguru cyangwa n’ibyapa utazi icyo bisobanura ni byo biteza impanuka, ndakangurira bagenzi banjye kuyiga.”

Aba banyonzi akenshi bavuga ko bareka kwiga amategeko y’umuhanda kubera kubura amafaranga basabwa mu ishuri, hakaba n’abafite imbogamizi yo kutamenya gusoma no kwandika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ndabashimiye cyane Ariko nkimara Gusoma Anomakuru Mpise ngira Ikibazo Utikimeze gite,Ubundi tuziko Uruhushya rwagateganyo Ruhabwa Umuyobozi Ushaka Gutwara Ikinyabiziga Kandi Rukagira Igiherurangirira None ko Igare Ariki Nyamitende Ubwo Urworuhushya Ruzaba Runjyihabwa Umuyobozi wese Ushaka gutwara cg Hari Urundi ruhushya Rutaramenyekana Muri icyogihe Kitaratangazwa Ruzanjya Ruhabwa Umunyonzi Ariko Abanje Kwiga Amategeko y’Umuhanda?

Ndayishimiye Jeapoul yanditse ku itariki ya: 2-06-2019  →  Musubize

Ndabashimiye uko byunvishe kwiga mumashusho byababyiza kurushaho mwaduha itariki bazatangira kwiga.

Emmanuel HAKIZIMANA yanditse ku itariki ya: 13-12-2018  →  Musubize

Ndabashimiye Nkimaragusoma Amakuru,nagize Ikibazo Nonese Uruhushyarwagateganyo Korufite Igiherumara Uwarutsindiye Rukarangira Azajya Subiramwishuri ?

Nzabahimana Ildephonse yanditse ku itariki ya: 4-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka