Umunyezamu Kimenyi Yves yatawe muri yombi
Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko Umunyezamu Kimenyi Yves yafashwe na Polisi nyuma y’uko hari amafoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibirori byabereye iwe nyuma yo gusakara kw’amafoto y’ibirori byabereye iwe bizwi nka ‘Baby shower’ ni ukuvuga ibirori byo kwitegura umwana.
Kimenyi Yves asanzwe ari umunyezamu w’ikipe y’Igihugu Amavubi hamwe na Kiyovu Sports. Ibyo birori n’uburyo byakozwemo bifatwa nko kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Uretse Kimenyi Yves wamaze gufatwa, ngo n’abandi babyitabiriye bakomeje gushakishwa.
Ibi birori byari byitabiriwe n’abantu batandukanye bari biganjemo abakobwa b’inshuti za Muyango bari baje kwishimana na we mu birori byo kwitegura imfura ye na Kimenyi.
Uretse kuba Kimenyi Yves ari umukinnyi wa Kiyovu Sports, yanakiniye amakipe nka Rayon Sports na APR FC zose zo mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda.
Inzego zitandukanye za Leta zisaba abantu kurushaho kwirinda icyo ari cyo cyose cyatuma barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 by’umwihariko ibibahuza ari benshi birimo ibirori.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Bibwira ko biriya baba barimo ari ubusirimu! ntibibuke ko police ihora icungiye hafi