Umunyeshuri muri kaminuza afunzwe azira kwiyita umupolisi

Cyusa Eric, umusore uvuga ko ari umunyeshuri mu ishami ry’amategeko muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ari mu maboko ya polisi kuri sitasiyo ya Gasaka azira kwiyita umupolisi ufite inyenyeri eshatu (Chief Inspector of Police).

Cyusa yafatiwe mu mujyi wa Nyamagabe ku mugoroba wa tariki 2/6/2012 aho yari ari kugenda abwira abantu ko ari umwe mu bapolisi bashinzwe gukoresha ibizamini bihesha uburenganzira bwo gutwara ibinyabiziga.

Amakuru dukesha polisi ikorera mu karere ka Nyamagabe atangaza ko ubwo uyu musore yatabwaga muri yombi yari yambaye imyenda isanzwe na kamambiri.

Ubwo twamusangaga kuri sitasiyo ya polisi ya Gasaka aho afungiye, Cyusa yavuze ko nta kintu atangaza uretse kuba ibyo yakoze yarabikoze yasinze, ati “ Sinibuka neza ibyo nakoze nari nasinze.”

Nyamara n’ubwo uyu musore avuga ko atazi ibyo yakoze, ashobora gufungwa kugeza ku myaka ibiri aramutse ahamwe n’icyaha ashinjwa cyo kwiyitirira umurimo wemewe w’ubutegetsi.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mucunge ashobora no kuba atari umunyeshuri.Umuntu ugenda yambaye kambambiri!

mupenzi yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka