Umunyerondo uhohoteye umuturage ahanwa nk’umuturage usagariye undi - Mayor Mushabe

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian avuga ko abakora irondo ry’umwuga ari abaturage basanzwe kandi amakosa bakoze bayahanirwa nk’abaturage bose.

Mushabe David Claudian (Ifoto yo mu bubiko)
Mushabe David Claudian (Ifoto yo mu bubiko)

Yabitangaje kuri uyu wa 30 Werurwe 2020, nyuma y’aho umwe mu bakora irondo ry’umwuga mu Kagari ka Nyamirembe, Umurenge wa Gatunda mu karere ka Nyagatare yinjiye mu rugo rw’umuturage agakubita umugore we n’umwana ngo bari hanze nyamara ngo bagombye kuba bari nzu hagamijwe kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Ku wa 25 Werurwe 2020 mu masaha y’umugoroba nibwo umunyerondo witwa Karegeya yageze mu gasantere kitwa Kirindimure mu Kagari ka Nyamirembe ari kumwe na bagenzi be.

Ngo yasanze Mukasande Goretti ari hanze atangira kumukubita amubwira ngo ni yinjire mu nzu.

Mukasande agikubitwa inkoni ya mbere ku itako ngo yirukankiye mu nzu undi amukurikiye asanga umukobwa we aho yozaga ibikoresho byo ku meza na we aramukubita, hanyuma yikomereza inzira.

Ati “Yasanze mpagaze hagati y’amazu abiri, iyanjye n’iy’umuturanyi, arambwira ngo njye mu nzu, mubwira ko hakiri kare ahita ankubita inkoni ku itako ndiruka, ankurikiye yasanze umwana wanjye w’umukobwa mu gikari na we arakubita aragenda.”

Umuyobozi w’Isibo Inkomezamihigo Umudugudu wa Kirindimure Nyirantibizera Clementine avuga ko uwo munyerondo yahohoteye umuturage we kuko ngo yamusanze iwe mu rugo yanura ibintu akamukubita.

Agira ati “Twese byaradutunguye, uriya mugore ni umurokore ntajya abunga nk’abandi mbona hano, umukobwa we kuva yava ku ishuri sindamubona duturanye. Yarabahohoteye kuko ntibajya bava mu rugo akwiye guhanwa bikomeye.”

Nyirantibizera Clementine avuga ko ubu yatangiye kugira impungenge z’ukuntu azajya kwaka amafaranga y’umutekano abaturage bahohoterwa n’abahembwa muri ayo mafaranga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamirembe, Tuzabireba Innocent, avuga ko akurikije ibyo yabwiwe n’abaturage ndetse n’umuyobozi w’umudugudu, asanga umunyerondo yarahohoteye umuturage.

Avuga ko yagerageje guhuza uwakoze icyaha n’abagikorewe kugira ngo abavuze, umunyerondo asubiza ko nta mafaranga afite.

Kuri ubu ngo yagiriye inama umuryango wahohotewe kugana inzego z’ubugenzacyaha kugira ngo ukekwaho icyaha akurikiranwe.

Ati “Ntakubeshye nanjye ibyo nabwiwe bigaragaza ko uriya munyerondo yakoze ikosa rikomeye. Namusabye ko bumvikana akabavuza ariko ngo nta mafaranga yabona. Ubwo rero nababwiye ko bajya kuri RIB ahanwe. Erega umuturage n’iyo wamusanga mu muhanda ntiwamukubita uramubwira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian avuga ko irondo ry’umwuga ryashyizweho hagamijwe kunganira irondo ryari risanzwe ry’abaturage ritakorwaga neza.

Irondo ry’umwuga kandi ngo rinunganira inzego zishinzwe umutekano kuko zitagera kuri buri muturage.

Avuga ko n’ubwo hatabura amakosa ariko ryafashije mu gukemura ibibazo bibangamira umutekano w’abaturage.

Avuga ko umunyerondo ari umuturage nk’abandi bityo ukoze icyaha agikurikiranwaho nk’umuturage uhohoteye mugenzi we.

Ati “Mbere y’uko baba mu irondo ry’umwuga ni abaturage mu bandi, ni nk’uko umuturage yakubita undi cyangwa akamusagarira, aba na bo ni uko. N’ubwo tubahugurira kunoza inshingano zabo ariko ahanwa nk’uko umuturage wese ahanwa.”

Irondo ry’umwuga mu Karere ka Nyagatare ryatangiye kwifashishwa mu mwaka wa 2018.

Ni abaturage batoranywa mu midugudu batuyemo bagacunga umutekano mu mwanya w’abaturage basanzwe bararaga irondo.

Abaturage ni na bo babahemba buri kwezi. Abaturage ba Kirindimure bavuga ko impamvu rimwe na rimwe bahohoterwa n’abakora irondo ry’umwuga ari uko batagira uruhare runini mu kubahitamo, bababona batangiye akazi bagasabwa kubahemba.

Umuturage ufite ubushobozi buciriritse mu Kagari ka Nyamirembe atanga amafaranga 500, mu gihe ufite ubushobozi bwisumbuye atanga amafaranga 1000 ari na yo ahemba abakora irondo ry’umwuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka