Umunyarwanda yiciwe muri Uganda ashyingurwa mu ibanga

Umunyarwanda witwa Mbonabakeka Félicien w’imyaka 35 uvuka mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera, biravugwa ko yiciwe muri Uganda mu ijoro ryo ku itariki 31 Ukuboza 2019 rishyira kuwa 01 Mutarama 2020, agashyingurwa mu buryo butazwi.

Mukamazera Béatrice yababajwe cyane no kubura umugabo we wabahahiraga
Mukamazera Béatrice yababajwe cyane no kubura umugabo we wabahahiraga

Mu makuru Nsabimana Emmanuel babanaga mu gihugu cya Uganda yatangarije Kigali Today, yavuze ko uwo mugabo Mbonabakeka yishwe urupfu rw’agashinyaguro aho yatemaguwe kugeza apfuye.

Nk’uko Nsabimana abivuga, ngo Mbonabakeka yishwe ubwo yageragezaga gutabara undi Munyarwanda witwa Bayavuge Dionise, ngo wari watewe na bamwe mu basore bakomeje guhiga Abanyarwanda baba mu gihugu cya Uganda.

Agira ati “Mbonabakeka yazize gutabara aho bari bateye umunyarwanda baturanye witwa Bayavuge Dionise. Yumvise bakubita urugi ku muturanyi we urugi rwabananiye kurwica, avuza induru. Nyuma yo kumva Mbonabakeka avuza induru bavuye kwa Bayavuge, basiga bamufungiraniye inyuma batera Mbonabakeka wavuzaga induru atabaza bakubita urugi rugwa munzu baramutemagura umutwe,amaguru n’urutirigongo, barangije bikorera umurambo barawujyana”.

Nsabimana avuga ko akimara kumenya amakuru y’uko mugenzi we yishwe, ngo yagerageje gutabara akurikirana aho umurambo bawujyanye, bakimubona na we bashaka kumutema arabahunga yirinda ko na we bamwica.

Ati “Naratabaye nshakisha aho bajyanye umurambo, nakomeje kubakurukira bambonye bansubiza inyuma, baravuga ngo ninjyayo na bagenzi banjye ngo baramuduhambiriraho dutange za Miliyoni.”

Ati “Tubonye ko ayo mafaranga tutayabona, nshakisha uburyo nabimenyesha imiryango ye mu Rwanda ngo bamfashe. Nyiri inzu Mbonabakeka yabagamo ni we wavuze ati yari nk’umwana wanjye, atanga amafaranga ayoherereza Polisi bashaka irimbi baramushyingura”.

Nsabimana ngo akimara kubona urupfu rw’agashinyaguro rwakorewe mugenzi we, ngo yakutse umutima ashaka uburyo yataha mu Rwanda.

Nsabimana Emmanuel wabanaga na Nyakwigendera mu gihugu cya Uganda ngo yagerageje kujya kureba aho bagiye gushyingura Mbonabakeka bashaka na we kumwica
Nsabimana Emmanuel wabanaga na Nyakwigendera mu gihugu cya Uganda ngo yagerageje kujya kureba aho bagiye gushyingura Mbonabakeka bashaka na we kumwica

Ariko ngo ntiyahise afata umwanzuro wo guhita ataha, kuko yabanje gushakisha umwana wa Mbonabakeka wari umaze kwicwa, ajya gushakira uwo mwana aho yakoraga akazi ko kuragira inka, akimara kubona uwo mwana aramucikana batahana mu Rwanda.

Ubwo Kigali Today yageraga mu Murenge wa Kinoni,aho Nyakwigendera afite imiryango, byari agahinda gakomeye ku mugore we, ababyeyi be n’abaturanyi aho bababajwe n’urupfu rw’umwana wabo bavuga ko bashegeshwe no kutabona umurambo we ngo bawushyingure.

Mukamazera Béatrice umugore we, mu gahinda kenshi yavuze ko urupfu rw’umugabo we rumusigiye ibibazo bikomeye byo kubura umugabo we wari usanzwe ahahira umuryango we akibaza uburyo abana bane amusiganye azabasha kubatunga bagakura.

Agira ati “Kubyakira byaranze, na n’iyi saha ntabwo agahinda kazashira. Nyakwigendera ansigiye abana bane nta kintu bafite cyo kubagaburira, nta n’uzabahahira n’abo bana bane kubabyara ni uko bari bafite se ubahahira. Turi mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, n’uwo mwana babanaga yamujyanye ari ukugira ngo atazabura icyo arya akaba yaca ikigori cy’abandi bakaba baturihisha ntacyo kuriha dufite”.

Uwo mugore avuga ko kuba umugabo we yishwe ntabone n’umurambo we ngo amushyingure, ngo ni kimwe mu byamushegeshe.

Yasabye Leta ubufasha bwo kurera abana nyakwigendera asize, bakabona n’uko biga kuko basigaranye ubukene bukomeye bwo kubura uwahahiraga umuryango.

Ati “Iyo nza kumubona wenda nkamushyingura nkamugerekaho itaka, wenda nanjye nari gushaka n’ikirago kikamugendaho. Nta mitungo yari afite ngo barayimuziza, bamujijije ko yatabaye ndetse ko ari umunyarwanda. Ndasaba Leta kumfasha abana bakiga”.

Agahinda Mukamazera afite, agafatanyije na Hitimana Simon Umubyeyi wa Mbonabakeka, aho avuga ko yahamagawe ubwo bari mu minsi mikuru y’Ubunani ku itariki 01 Mutarama 2020, bamubwira ko umuhungu we yapfuye akagwa mu kantu.

Avuga ko ikimubabaza ari ukumva ko umwana we yiciwe muri Uganda, ariko ntamenye uburyo yashyinguwe.

Ati “Baramwishe ariko bagombye kumumpa nkamwishyingurira. Namenye ko yiciwe muri Uganda ariko sinzi uko yashyinguwe, icyo ni cyo kimbabaza kuba umuntu yariciwe mu Buganda simenye ukuntu yahambishijwe. Ubu sinzi uburyo bamuhambye, ni agahinda gakomeye sinzi uko ihambwa rye ryakozwe.”

Mukanganizi Catherine, nyina wa nyakwigendera na we yunze mu rya Hitimana agira ati “Twamaze guhamagarwa na Nsabimana atubwira ko umuhungu wacu yishwe, atubwira ko avuye kuraruza umwana we babanaga muri Uganda tugwa mu kantu.”

Akomeza agira ati “None se murambaza ngo icyifuzo ko nta bubasha mfite bwo kujya muri Uganda ngo ngiye kurwana na bo, icyangombwa ni uko akana ke tukabonye ko byibura kakaba karokotse. Yari yakajyaniye umukeno ngo kabone uko kabaho mu rwego rwo kukarinda kuba kakwiba. Birababaje kuko ntamushyinguye”.

Abaturage bo muri ako gace mu Murenge wa Kinoni bababajwe cyane n’urupfu rwa Mbonabakeka, aho bemeza ko urupfu rw’umwana wabo rwabashegeshe ndetse bakaba bababajwe no kuba batarabonye umurambo ngo bamushyingure.

Abaturage bagiriwe inama yo kwirinda kwambuka umupaka
Abaturage bagiriwe inama yo kwirinda kwambuka umupaka

Bavuga ko urwo rupfu rubasigiye isomo ryo kubona ko mu gihugu cya Uganda umunyarwanda adakunzwe, biyemeza gufata ingamba zo kudasubira mu gihugu cya Uganda.

Muri iyi minsi ku mipaka y’u Rwanda na Uganda hakomeje kugezwa Abanyarwanda, aho abenshi bahajugunywa bafite ibikomere bakemeza ko bamaze iminsi bakorerwa iyicarubozo muri icyo gihugu.

Mu nama iherutse kumuhuza n’abanyamakuru bakorera mu ntara y’Amajyaruguru, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV yagaragaje ko Abanyarwanda 73 bafungiye mu gihugu cya Uganda aho bakomeje gukorerwa iyicarubozo bakubitwa, banakora imirimo y’uburetwa irimo guhingishwa ubutaruhuka.

Muri abo bafungiye mu gihugu cya Uganda, Akarere ka Burera ni ko gafiteyo benshi bangana na 44.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Yewe mbega agahinda! Birababaje gusa nabasigayeyo twabashishikariza gutaha iwabo lrwanda kuko ntibadushaka rwose Murakoze.

uwase divine yanditse ku itariki ya: 6-01-2020  →  Musubize

Yewe mbega agahinda! Birababaje gusa nabasigayeyo twabashishikariza gutaha iwabo lrwanda kuko ntibadushaka rwose Murakoze.

uwase divine yanditse ku itariki ya: 6-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka