Umuntu umwe yaguye mu mpanuka abandi 22 barakomereka

Umuntu umwe yitabye Imana abandi 22 barakomereka mu mpanuka y’imodoka yabereye i Nyarusange mu Karere ka Muhanga.

Twegerane yagonganye na Coaster umuntu umwe yitaba Imana mu mpanuka yabereye i Muhanga tariki ya 30 Ukuboza 2016
Twegerane yagonganye na Coaster umuntu umwe yitaba Imana mu mpanuka yabereye i Muhanga tariki ya 30 Ukuboza 2016

Iyi mpanuka yabaye ubwo imodoka Coaster ifite nimero za puraki RAD 843E yavaga i Muhanga yerekeza i Karongi yagonganaga na Twegerane ifite nimero za puraki RAB 875 yavaga i Karongi yerekeza i Muhanga, saa 16h30 kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Ukuboza 2016.

Iyi mpanuka yabereye hafi y’ikiraro cya Nyabarongo bikaba bivugwa ko yatewe no kuba umushoferi wari utwaye Twegerane yataye umukono we akinjira mu wa Coaster.

Abantu batatu bandi bameze nabi mu bitaro bya Kabgayi ari naho umushoferi wari utwaye Twegerane amaze kugwa kuko na we yari yakomeretse cyane.

Abandi bantu batatu bagize ikibazo ku maguru na bo bakaba bajyanwe kwa muganga mu gihe abadafite ibibazo bikomeye bo bavuriwe ku kigo nderabuzima cya Nyarusange.

Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Muhanga yemeje aya makuru kandi isaba abatwara ibinyabiziga muri iyi minsi mikuru kwitwararika mu muhanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Rwose choffeur ntabwo yari yasinze kuko ntiyanywaga inzogo ahubwo wenda ni umuvuduko kubera gukunda cash z iyi minsi mikuru. Gusa Imana imwakire pee n abandi bihangane n ubundi ntituzuma tuzapfa

Regis yanditse ku itariki ya: 31-12-2016  →  Musubize

yooooo abatabarutse Imana ibakire mubayo kdi ibiyereke iteka baruhukire mumahoro ark nabatwara ibinyabiziga bajye bongera ubushishozi nubwo umpanuka idateguza

Claire yanditse ku itariki ya: 31-12-2016  →  Musubize

Impanuka ntiteguza, ariko Umunryango wa Nyakwigendera twifatanije nawo kandi Imana imwakire mu bayo

Cypridion yanditse ku itariki ya: 31-12-2016  →  Musubize

impanukazimezenabi abasigaye twebwedukoresha umuhandatwitonde kuko amagara arasesekantayorwa twibukeko uyumuhandadukoresha arimutoyacyane ugereranije nukotuwiga gusa iyitwegerane beneyondabazi nibakomere nkuyunyirayowakomerekeyemo bakundakwuta muzehe akomere yihangane Imana imurinde ababuze ababonabo nibakomere

erias yanditse ku itariki ya: 31-12-2016  →  Musubize

Barebe Niba Atari Imihanda Mito.

Tuyisenge Jeanpaul yanditse ku itariki ya: 31-12-2016  →  Musubize

Yoo Aruhukire Mu Mahoro. Ark Bakwiye Kujya Bacunga Bakagenda Bagenzura Umuhanda Mu Kwirinda Impanuka

Archimed Lampard Softiware yanditse ku itariki ya: 30-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka