Umunota ku wundi w’igitero giherutse kugabwa ku bagenzi muri Nyungwe
Kuwa Gatandatu abantu bitwaje intwaro bateze imodoka eshatu zari zitwaye abantu, bicamo babiri bakomeretsa abandi umunani, mu gitero cyabereye mu ishyamba rya Nyungwe mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe.

Kigali Today yaganiriye n’umwe mu bakirokotse witwa Zelot Habimana, atangaza uko cyagenze umunota ku wundi.
Habimana avuga ko yahagurutse iwe mu Karere ka Huye ahagana i saa Kumi z’umugoroba, aho yari agiye mu bukwe bwa mubyara we bwagombaga kubera mu Karere ka Rusizi.
Mu byo yari yitwaje ubwo yategaga imodoka ya Sosiyete OMEGA ikorera mu muhanda Kigali-Huye-Rusizi, harimo igikapu kirimo imyenda n’inkweto yagombaga kwambara muri ubwo bukwe.
Ku isaha y’isaa Kumi n’imwe bisi ya OMEGA nibwo yahagurutse mu Mujyi wa Huye yerekeza Rusizi, ni urugendo ubusanzwe rufata amasaha agera kuri abiri. Umuhanda ukoreshwa unyura mu ishyamba rya Nyungwe rikora ku Burundi.

Kuva ku gitero cya mbere cyaba mu mezi ashize, ingabo za RDF zigenzura iyo nzira, no mu rugendo rwa Habimana bakaba baragiye banahura n’abasirikare bari ku irondo, nk’uko abitangaza.
Agira ati “Tumaze nk’iminota 20 turenze abasirikare ba RDF twabonye igiti gitambitse mu muhanda, umushoferi nawe atangira kwiga uburyo ari bukibererekere.”
Mu gihe shoferi ngo yagabanyaga umuvuduko, Habimana n’abandi bagenzi bari kumwe mu modoka batangiye kubona abantu bitwaje intwaro bihishe mu nkengero z’umuhanda.
Ati “Nari nicaye iruhande rw’umuryango mbona abantu bafite intwaro bari kudusatira bava mu ishyamba. Begereye bisi twarimo batangira kuyirasaho amasasu, ubwo abantu barimo batangira kuvuza induru.”
Akomeza ati “Begereye imodoka bategeka ko twese dusohokamo, bansaba gufungura urugi kuko ari njye wari wegereye umuryango ariko ndabyanga.”
Ngo bavugaga Ururimi rw’Ikirundi
Amaze kwanga, umwe muri abo bagabo yahise arasa ku rugi rwa bisi, ahita asohora Habimana hanze. Habimana ati “Yatangiye kumbaza niba ndi Umunyarwanda. Ibyo yambazaga byose narabyumvaga kuko yavugaga Ikirundi. Yankubise imbunda mu mugongo anantera icyuma mba nguye mu ishyamba hepfo.”
Aho yari aryamye hasi, Habimana yeguye umutwe abona imirambo ya bamwe mu bantu bari kumwe iryamye hasi.
Ati “Abo bantu batangiye no kurasa ku yindi modoka ya sosiyete Apha ndetse n’indi modoka nto yari itwaye abagenzi bari bavuye i Rusizi. Byose byabaye mu minota mike itarenze 10.”
Habimana avuga ko batabawe n’imodoka y’ikamyo y’uruganda rwa Cimerwa yerekezaga i Rusizi, yari irimo ingabo za RDF.
Ati “Yarahagaze abasirikare barimo batangira kurasa kuri izo nyeshyamba. Zibonye ingabo za RDF zitangiye kuza ku bwinshi zahise zongera zirigitirira mu ishyamba.”
Habimana avuga ko ingabo za RDF zatangiye guhumuriza abahungabanye, abakomeretse bajyanwa ku bitaro bya Kigeme.
Mu itangazo RDF yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, yatangaje ko ingabo z’igihugu zahise zikurikira abo bagizi ba nabi zicamo batatu zinabohoza abo abagizi ba nabi bari batwaye bunyago.
RDF yanaboneyeho kumenyesha Abaturarwanda ko uwo muhanda wa Huye Rusizi ari Nyabagendwa ku modoka zose nk’uko byari bisanzwe.
Ohereza igitekerezo
|
Ngabozurwanda tubashmiye ubwitange mugira mwitangira igihugu mukumezu murego muhashya abobanzi bamahoro imana ibakomeze mukomeze kwihangana
ABO BANZI TUZABATSINDA TWE NKABANYARWANDA DUSHYIZE HAMWE MWIHANGANE ISUMBABYOSE IRAHARI
ARDF nikaze Umutekano kdi nabaturange bahuguke mukwibungabungira umutekano.ntagihe nakimwe dufite cyogusinzira .turimaso
Dukeneye Kumenya amakuru k’ubuzima bw’abaharokokeye niba bose bagihumeka kuko maze kumva abavugwa bayizize barenze babiri.
Nonese Ko imodoka irimo ingabo yahise ihagera abashimuswe bikoreye nibintu babatwaye gute? ubuse mwabuze izomodoka zahiye c Ko mutazitwereka zahindutse ivu kuburyo mwerekana ifoto yacyera? nihitiraga gsa aha harimo tena2
Abatwikiwe imodoka baba bishyurwa ra?
Mubafashe kuko byanze bikunze hari abasubiye ku isuka
Umunota ku wundi w’igitero giherutse kugabwa ku bagenzi muri Nyungwe??? hone se urabura kutwereka imodoka zatwitswe ukatwereka iya gitifu yahihe umwaka ushize ,,,,,, yayayyayayayayayayaaa mbega itangazamakuru yi kigali ,,,,,
KIGEME,CHUB, CHUK ,NO MUBATWITSWE ARI BAZIMA,NDETSE NA FAISAL NTAGARAGARA.
BISHOBOKA KO BABA BARAMUTWAYE BUGWATE .
NANUBU UMURYANGO WE URAHANGAYITSE CYANE.
KIGEME,CHUB, CHUK ,NO MUBATWITSWE ARI BAZIMA,NDETSE NA FAISAL NTAGARAGARA.
BISHOBOKA KO BABA BARAMUTWAYE BUGWATE .
NANUBU UMURYANGO WE URAHANGAYITSE CYANE.
EJO HASHIZE NIBWO UMWE MU BANA BUWO MUSAZA UMAZE IMINSI ASHAKISHA AHO HANTU HATANDUKANYE NABABWIYE YAGIYE KUBIBWIRA UMUYOBOZI BW AKARERE KA NYAMAGABE.
BAMUSABYE GUTAHA AGATEGEREZA.
Mwongere ubunyamwuga