Umunamba yagonze abantu 2 ahita aburirwa irengero

Mu gitondo cy’uyu munsi tariki 18/01/2012, mu mujyi wa Huye habereye impanuka yatejwe n’imodoka yari itwawe n’umwe mu bantu boza imodoka mu binamba bazwi ku izina ry’abanamba. Umwe mu bagonzwe yahise ajyanwa kwa muganga.

Iyi mpanuka yabereye ahitwa ku Mukoni munsi gato ya kaminuza nkuru y’u Rwanda. Imodoka yateje iyi mpanuka ifite puraki RAB 878 Z yari itwawe n’umunamba witwa Ramazani bivugwa ko yari agiye kuyogereza mu kinamba kiri ku Mukoni.

Ababonye iyi mpanuka bemeza ko yatewe n’umuvuduko mwinshi. Uwitwa Baziri David nawe wagonzwe n’iyi modoka, yari atwaye moto agiye ku kazi. Yagize ati “nagiye kubona mbona imodoka iturutse inyuma yanjye n’umuvuduko mwinshi, mbonye igiye kunkubita (kungonga) nahise nkatira iburyo ku bw’amahirwe ikubita ipine y’inyuma.”

Iyi moto nayo yagonzwe n'iyo modoka. Uwari utwaye moto ntacyo yabaye.
Iyi moto nayo yagonzwe n’iyo modoka. Uwari utwaye moto ntacyo yabaye.

David yahise ava kuri moto yikubita hasi naho moto ye igwa mu muferege. Imodoka yahise igonga undi musaza wahise ajyanwa kwa muganga. David wabonye uyu musaza yagize ati “sinzi niba arabaho.”

Nyuma yo kugonga aba bantu, Ramazani wari utwaye iyi modoka yahise aburirwa irengero. Bamwe mu baturage bamuzi batangaje ko nta ruhushya rwa gutwara imodoka agira.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka