Umukuru w’Umudugudu bamusanze mu nzu yapfuye

Ndahimana Narcisse w’imyaka 35 y’amavuko wari umukuru w’umudugudu wa Karambi mu kagali ka Ngwa mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza akaba yari n’umwe mu bajyanama b’ubuzima bamusanze mu nzu yapfuye kandi nta gikomere.

Umurambo we wabonetse tariki 04/01/ 2012 ahagana mu masaha ya saa munani z’amanywa bawusanze mu nzu idatuwemo n’abantu iri hafi y’aho yakoraga izamu arinda ibikoresho by’inzu y’abajyanama b’ubuzima irimo kubakwa mu mudugudu wa Gatagara mu kagali ka Gatagara mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza.

Umuntu umuragirira inka ze ni we wamenye ko yapfuye ubwo yazaga kumumenyesha ko zirwaye ariko agasanga aryamye mu nzu adakoma ingufuri y’urugi ikingiye imbere.

Inzu basanzemo umurambo wa Ndahimana.
Inzu basanzemo umurambo wa Ndahimana.

Polisi y’igihugu mu karere ka Nyanza ikimara kumenya iby’urwo rupfu rwe yahise ijyana umurambo we mu bitaro bya Nyanza kureba icyamwishe. Yanabashije guta muri yombi abantu batanu barimo abagore babiri n’abagabo batatu batuye hafi y’aho umurambo wa nyakwigendera bawusanze kugira ngo bajye gukorwaho iperereza.

Mukamurara Sara, babanaga mu bajyanama b’ubuzima, avuga ko Ndahimana yitaga ku nshingano ze neza nk’umuyobozi kandi ntahagire uwo bagirana ikibazo.

Ubwo twandikaga iyi nkuru icyahitanye Ndahimana cyari cyitaramenyekana.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka