Umukozi wa Minisiteri y’Urubyiruko yafunzwe akekwaho kwaka no kwakira ruswa
Yanditswe na
Malachie Hakizimana
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Niyigena Patrick, umukozi ushinzwe guhanga udushya mu bucuruzi no guteza imbere impano muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.

Niyigena Patrick arakekwaho kwaka no kwakira ruswa y’amafaranga yatanzwe na bamwe mu bitabiriye irushanwa rya YouthConnekt Awards 2024, abizeza ko bazaza ku rutonde rw’abatsinze.
Ukekwaho icyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge mu gihe iperereza rikomeje hanategurwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB ishimira abakomeje gutanga amakuru ku cyaha cya ruswa inibutsa ko badakwiriye kugihishira kuko kigira ingaruka ziremereye ku iterambere ry’Igihugu.
Ohereza igitekerezo
|
mukomeze kubikurikirana turwanye ruswa tuyitsinde