Umukecuru n’umwuzukuru we bazize umuti wa Kinyarwanda

Umukecuru witwa Ryangezeho Agnes uri mu kigero cy’umwaka 68 n’umwuzukuru we, Iradukunda Elysee w’umwaka umwe n’igice y’amavuko, bo mu Murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera, tariki/10/12/2011, bitabye Imana bazize umuti w’umusabikano wa Kinyarwanda.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mayange, Nkurunziza Francois, avuga ko uyu mukecuru Ryangezeho yabonye umwuzukuru we arwaye inzoka maze ahita ajya kumushakira umuti wa kinyarwanda arawumuha nk’uko byari bisanzwe bigenda. Ati “nyuma y’iminota itanu amaze kuwumuha umwana yatangiye kuruka mu gihe barimo kwitegura kumujyana kwa muganga aba yitabye Imana”.

Nkurunziza avuga ko umukecuru yabonye umwuzukuru we apfuye ku maherere biramubabaza cyane niko guhita nawe awunwa kugirango yumve uko wari umeze, nawe mu minota itanu yatangiye kuruka ahita apfa ataragezwa kwa muganga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kibenga, madamu Mutesi Flora, avuga ko bihutiye kubageza kwa muganga ku bitaro bikuru bya Nyamata basuzuma imirambo ariko kugeza ubu ibizamini bya muganga ntibirashyirwa ahagaragara.

Ati “kugeza ubu uwo muti ntituramenya ibyatsi wari ukozemo kugirango tubashe kubirimbura, ariko icyo turimo kubwira abaturage ni uko bagomba kwirinda imiti ya kinyarwanda kuko iba idapimye”.

Avuga ko uwo muti hari abandi bana yajyaga awuha ariko kuri uwo batazi uko byagenze. Imirambo yombi ya banyakwigendera yashyinguwe kuwa 11 Ukuboza 2011.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka