Umuhanzi Eddy yakoze impanuka ajya kwibuka abazize Jenoside

Ndagijimana Eric uzwi ku izina rya Eddy uririmba indirimbo z’icyunamo yarusimbutse mu mpanuka y’imodoka yabereye mu karere ka Nyanza tariki 10/06/2012 ahagana saa tatu za mu gitondo ubwo yajyaga ahitwa mu Nkomera kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhanzi yakoreye impanuka mu modoka yo mu bwoko bw’ivatiri yambaye purake RAB 821 F ubwo yarageze aho bita ku Bahaii urenze ku cyuzi cya Nyamagana kandi atari wagera kuri gereza ya Mpanga.

Muri iyo modoka yari kumwe n’abandi bantu batatu bari biganjemo abakobwa bari bajyanye kuririmbana nawe ariko bose bayisohotsemo ari bazima uretse umwe muri bo wakomeretse ku munwa.

Eddy avuga ko iyo mpanuka yatewe no kubura feri noneho uwari uyitwaye agahitamo kugonga umugunguzi kuko nta bundi buryo yari afite bwo kwirwanaho.

Igice cy'imbere cy'imodoka y'umuhanzi Eddy cyangiritse.
Igice cy’imbere cy’imodoka y’umuhanzi Eddy cyangiritse.

Imodoka yahise yangirika igice cy’imbere ndetse ibikobokoko byayo birikunjakunja ku buryo bizasaba kuyigoroza; nk’uko Eddy yakomeje abivuga.

Abakobwa bari muri iyo modoka bagomba kwifatanya na Eddy mu kuririmba bahise basabirwa lifuti mu modoka zabacagaho kugira ngo bashobore kugezayo ibyuma bya muzika bari bafite.

Eddy avuga ko mu mu ndirimbo yaragiye kuririmba harimo iyitwa umwaka mubi w’1994 hamwe n’izindi nka Kabagali humura, Rukumberi, Mugina wa Jenda akaba ari nazo asobanura ko azwiho cyane mu buhanzi bwe bw’indirimbo z’icyunamo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ABANYARWANDA BAGO MBA GUKUND A IGIHUGU CYA BO BA KITA KUBUZIMA BWABO NDE TSE BAGAKUNDA IGIHUGU.UMUNTU WESE HARANIRA KUBAYA GIRA AMAHORO MUBUZI IMA.

NDAGIJI IMANA ERIC yanditse ku itariki ya: 11-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka