Umuhanda Ngororero - Muhanga wafunzwe n’ibiza

Umuhanda Ngororero - Muhanga ntabwo uri nyabagendwa, aho wamaze gufungwa n’ibiza by’amazi y’imvura yaguye mu ijoro rishyira uyu wa Mbere tariki ya 01 Mata 2024.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko uwo muhanda utari nyabagendwa kubera imvura nyinshi yaguye mu Murenge wa Gatumba, igatera amazi kurenga urugomero rwa Nyabarongo ya mbere akimena mu muhanda, ukaba wabaye ufunzwe by’agateganyo.

Mu kiganiro Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure yagiranye na Kigali Today, yavuze ko nyuma y’uko uwo muhanda utari nyabagendwa, hari ahandi abakoresha uwo muhanda basabwa kunyura bidahagaritse ingendo zabo.

Ati “Umuhanda Ngororero-Muhanga ntabwo uri nyabagendwa, ariko abantu basanzwe bakoresha umuhanda Kigali-Ngororero-Kabaya, bashobora gukoresha Kigali-Musanze-Nyabihu-Kabaya”.

Arongera ati “Icyo dukora nka Polisi, ni uguhagarara ahongaho dukumira abantu bashobora gufata icyemezo cyo kwambuka amazi bakaba bahura n’ibibazo, twashyizeho poste ukurikirana uburyo ikibazo kigenda kigabanuka cyangwa se cyaba cyiyongereye tukagira abaturage inama yo kudakomeza icyo cyerekezo”.

SP Karekezi, yavuze ko bagenda bakurikirana uko amazi agenda agabanuka, mu rwego rwo kureba uburyo uwo muhanda wakongera kuba nyabagendwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka