Umuhanda Muhanga- Karongi wafunzwe kubera inkangu

Polisi y’igihugu iratangaza ko umuhanda Muhanga - Karongi utari nyabagendwa, kubera imvura nyinshi yaraye iguye igateza inkangu yafunze uwo muhanda.

Umuhanda watengutse ubu nta rujya n'uruza ruhaboneka
Umuhanda watengutse ubu nta rujya n’uruza ruhaboneka

Iyi nkangu ikaba yafunze uyu muhanda ku gice giherereye mu Murenge wa Rugabano, ahazwi nko ku Rutare rwa Ndaba, nk’uko Polise yabitangaje ibicishije ku rubuga rwayo rwa Twitter.

SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, , yabwiye itangazamakuru ko ibikorwa byo gutunganya uyu muhanda byatangiye muri iki gitondo, bakaba basaba abasanzwe bakoresha uyu muhanda kwihanganira iki kiza.

Ati “ Abakozi b’Ikigo cy’Abashinwa gisanzwe gikora uyu muhanda bafatanyije n’abaturage bo muri aka gace, bari gukora ibishoboka byose kugira ngo umuhanda wongere kuba nyabagendwa.”

Abakoresha uyu muhanda basabwe kwihangana
Abakoresha uyu muhanda basabwe kwihangana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka