Umugore yitemeye umugabo we amuziza kutamugurira telefoni

Mu rukerera rwa tariki 03/02/2012, umugore witwa Claudine Yambabariye wo mu mudugudu wa Nyabimata akagari ka Ruli umurenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga, yatemye umugabo we, Leon Sebaganwa, w’imyaka 31 y’amavuko babyaranye imbyaro ebyiri amuziza kutamugurira telefoni igendanwa.

Uyu Sebaganwa yagejejwe ku bitaro mu rukerera aho yari amaze gutemagurwa n’umufasha we. Avuga ko mu busanzwe nta kintu yari asanzwe apfa n’umugore we.

Sebaganwa asobanura ko ku munsi wabanje bariho bakorana n’umugore we kuri stade ya Muhanga aho batemaga ibiti umugore we Claudine abyikorera abijyana aho byagombaga kujya.

Uyu mugore wari umaze iminsi asaba uyu mugabo kumugurira telefoni igendanwa, ubwo bari mu kazi yamutiye telefoni ye ariko umugabo amubwira ko yashizemo amafaranga, ntibyashimisha umugore niko kuvuga ati: “n’ubundi agatirano ntikamara imbeho”.

Nyuma y’ibi ngo baje gutahana nta kibazo bafite ku buryo bageze mu nzira bakagura ikigori kimwe bakagenda bagisangira. Mu kugera mu rugo umugore yabwiye umugabo ko ataza guteka kuko ngo yumvaga ananiwe. Umugore yahisemo kumugurira amacupa abiri y’inzoga y’inkorano bita igikwangari ndetse n’amandazi.

Nyuma baje kuryama nk’ibisanzwe ariko buri hafi gucya ngo umugore yafashe umwana basigaranye kuko undi yapfuye, amusasira mu ruganiriro, nibwo yahise ngo azana umuhoro atema umugabo we inshuro zigera kuri enye.

Ku nshuro ya kane yamutemye mu kiganza. Yambabariye ni umugore wa kabiri w’uyu mugabo kuko undi batanye bafitanye abana bane. Bosi nta mugore w’isezerano urimo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Shyogwe, Francois Xavier Ndejeje, avuga ko ihohoterwa ry’abagabo ritari risanzwe ahubwo ngo mu myaka ishize nibwo hari hakunze kugaragara abagabo bahohotera abagore babo.

Iki kibazo ngo gikunze kuba cyane ku babana bitemewe n’amategeko. Mu gukemura iki kibazo ngo bagiye kongera ingufu mu gushoshikariza ababana batarasezeranye ngo bajye imbere y’amategeko.

Ibibazo hagati y’abagore n’abagabo bigenda birushaho kugaragara cyane muri iyi minsi. Mu karere ka Kirehe haravugwa umugabo w’abana bane wiyahuye mu ijoro rya tariki 03/02/2012 nyuma yo kurwana n’umugorewe. Abaturanyi babo bemeza ko uwo mugabo yari yasinze.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka