Umugore yahengereye umugabo yagiye gutangaza umuganda asahura urugo

Umugore utuye mu kagari ka Ruhanga, umurenge wa Kigina mu karere ka Kirehe yahengereye umugabo agiye gutangaza aho umuganda wa nyuma w’ukwezi uri bubere ahita atwara ibikoresho byo mu nzu afatanije na murumuna we baburirwa irengero.

Havugimana Emmanuel avuga ko mu ma saa yine z’ijoro tariki 25/05/2012 umugore we yazanye na murumuna we basinze baramukinguza ariko we yanga kubakingurira ababaza aho bavuye nuko baza kwitabaza abaraye irondo arabakingurira.

Ubwo yabyukaga mu gitondo kare ajya gutangaza umuganda wa nyuma w’ukwezi yaragarutse agasanga umugore we yagiye yanatwaye ibikoresho byo mu nzu. Abaturanyi be bamubwiye ko umugore we yagiye ahitwa mu mudugudu wa Rwakanyambo mu kagari ka Rugarama.

Havugimana avuga ko Mukarukundo Grilia bafitanye abana babiri yamunaniye kuko amusuzugura buri munsi kandi ngo baranarwanye aramukomeretsa ku kuboko.

Umuyobozi w’umudugudu wa Nyakarambi ya kabiri Havugimana atuyemo avuga ko Havugimana n’umugore basanzwe ari abanywi b’inzoga kuko bajyana mu kabari akaba avuga ko kugira ngo ikibazo gikemuke ari ukujya aho uyu mugore we yagiye akabimenyesha abayobozi baho bakamukemurira ikibazo afitanye nawe.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu mugabo rwose yahuye n’uruva gusenya!!!!!!!!!

yanditse ku itariki ya: 27-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka