Umugore wigize umukozi wa RIB agaca abantu amafaranga yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera mu Karere ka Nyabihu rwataye muri yombi umugore witwa Eugenie Ndigendereho azira kwiyita umukozi wa RIB akaka amafaranga abaturage.

Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko rutazihanganira abiyitirira imirimo badakora bagamije kwambura rubanda
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko rutazihanganira abiyitirira imirimo badakora bagamije kwambura rubanda

Ndigendereho ashinjwa kwiyita umukozi wa RIB ushinzwe kugenza ibyaha ku bibazo by’abana. Ngo yasabaga ababyeyi b’abagore amafaranga abizeza ko azategeka abagabo babyaranye n’abo babyeyi kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere byo mu nzego z’ibanze.

Iperereza riracyarimo kumukorwaho kugira ngo hamenyekane umubare w’amafaranga yakusanyije, umubare w’abantu yakoreye ubwo buriganya, ndetse n’uwamuhaye ako kazi kuko avuga ko hari undi muntu yakoreraga.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko nta hantu Ndigendereho agaragara nk’umukozi w’urwo rwego. Ubwo yafatwaga, ngo bamusanganye ibitabo byinshi yandikamo abakobwa babyariye iwabo bafitanye ibibazo n’abagabo babateye inda. Uwo mugore afungiye kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Jomba mu Karere ka Nyabihu.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yemeje amakuru y’itabwa muri yombi rya Eugenie Ndigendereho, aboneraho no kuburira abatekamutwe bariganya abaturage, biyise abakozi b’urwego runaka, bagamije kubatwara utwabo ko batazihanganirwa.

Mbabazi yanasabye abantu kuba maso no gutanga amakuru igihe cyose babonye umuntu wiyita umukozi w’urwego runaka.

Ingingo ya 279 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha ivuga ko umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.

Itegeko riteganya ko Ndirengereho naramuka ahamijwe icyaha ashinjwa, ashobora guhanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenga imyaka itatu, akishyura n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 300 ariko atarenze ibihumbi 500.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ko igitekerezo cyanjye mutakigaragaje

Bidode yanditse ku itariki ya: 23-07-2019  →  Musubize

Ko igitekerezo cyanjye mutakigaragaje

Bidode yanditse ku itariki ya: 23-07-2019  →  Musubize

Ko igitekerezo cyanjye mutakigaragaje

Bidode yanditse ku itariki ya: 23-07-2019  →  Musubize

RIB turabashimira uburyo mukomeje gutahura ba runyunyusi bamaze koreka no kwambura abaturage biyita abakozi b’ibigo runaka : urugero : umugabo witwa Nshimyumukiza jean Damscene Alias SHAMI atuye mu mudugudu wa Runyinya Akagali ka Mulindi Umurenge wa Kaniga Akarere ka Gicumbi yajujubije abaturage ababeshya ko bamuha abana babasore ngo aza bajya na mu gipolisi ubwo akabaka amafaranga nanone ubu asigaye yiyita umukozi wa Rwanda reveinu akambura abaforideri ibyo afashe akabyitwarira iwe ubu iwe hari imyenda ya caguwa yambuye abantu ikaba iri we Polisi y’igihugu nidufashe Uwo mugabo atumereye nabi

Bidode yanditse ku itariki ya: 22-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka