Umugore ukekwaho guta umwana mu musarani yafashwe
Umugore ukekwaho guta uruhinja mu musarani ari mu maboko ya Polisi mu Bugesera nyuma yo kumubona atagitwite kandi yari asanzwe atwite.

Uyu mugore ufite imyaka 40 y’amavuko yemera ko uwo mwana ari uwe. Yabyemeye nyuma yo guhatwa ibibazo na Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Bugesera.
Uyu mugore atangaza ko umwana yamubyaye mu ijoro ryo itariki ya 7 Ukwakira 2016. Yahise ngo amujugunya mu musarani nyuma baza kumukuramo akiri muzima.
Avuga ko impamvu yabikoze ari uko nta bushobozi yari afite bwo kumurera. Afite abandi bana batanu yabyaye nabo ngo bamurushya kurera kuko nta mugabo agira.
Uwo mugore yatawe muri yombi, ubwo abaturage bo mu mudugudu wa Rwanza, mu murenge wa Nyamata, bamenyaga inkuru y’uruhinja rwatoraguwe mu musarani ugicukurwa wa metero 15 z’ubujyakuzimu, tariki ya 10 Ukwakira 2016.
Aba baturage bamuketse kuko bari basanzwe bazi ko atwite nyamara ngo baza kumubona atagitwite.
Bahise bamujyana ku biro by’Akagari ka Kayumba ariko abanza guhakana ibyo bamushinja; nkuko Bankundiye Chantal umuyobozi wako kagari abivuga.
Agira ati “Abaturage bakimuzana yavuze ko atigeze ata umwana, gusa akemera ko yaratwite ariko inda ikaba yaraje kuvamo kuwa gatanu tariki ya 7 Ukwakira 2016. Tumubajije aho yabyariye naho umwana yamushyinguye akavuga ko yabifashijwemo n’abo mu muryango we.”
Uyu mugore asanzwe ari umupagasi, amaze imyaka itatu ageze mu Karere ka Bugesera avuye mu Karere ka Muhanga.
Polisi ivuga ko uyu mugore agomba kugezwa mu butabera maze agakurikiranwa ku cyaha ashinjwa, umwana we azamusubizwa amurere.
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
Mbega umbyeyi gitoo!uyu ni umuco wuzuye ico akwiye gukurwamo umutima nkuwo agashyirwamo uwa kimuntu kuko ntazi icyo uwo mwana azaba cyo kdi umwana wanzwe niwe ukura pe
Uyu mubyeyi numva ko kumufunga ni ngombwa kubwicyaha gikomeye yakoze ,ariko nyuma banarebe aho yaje aturuka niba nta mugabo yasize nyuma amusange cyangwa ababyeyi be .byanze ministeri imujejwe imufashe kurera abana basigaye.sawa??
Njye sinanga ko n’abagabo bagira sens de Responsabilité. Ariko na none nyirinzu niwe umenya imyenge yayo. Ni gute umugore w’imyaka 40 usanganywe abana batanu adafite ubushobozi bwo kubarera arenga akaryamana n’umugabo utari uwe nta no kwikingira kweli? Ubwo se uretse n’uwo mwana sida nayo ntiwasanga ayihetse? Njye kabisa ibi biramvuna no kubyumva
mugihe abagabo babifetemo uruhari badahanwa. ntabwo bizarekera.We need both the men and women responsible to be answerable. ntawibaza ikyabimuteye ahubwo twese tumucira urubanza.the law should be just...... we beg.
Nasabe imbabazi kuko ibyo yakoze,
sibyo; murakoze
Mbega umubyeyi gito!
uwo mudamu si uwo gufungwa. gufungwa kwe ni ukumushyira igorora.Agomba kuba yarananiwe kurera abana be akibwirako niyica umwe azafungwa akabona uko ahunga inshingano ze. Polisi yacu ishishoze neza.Uwo mugore asuzumwe n’abaganga bo mu mutwe, nibasanga atarwaye hakorwe ibi bikurikira :
1.umugore atange amakuru kuri ba se babo bana.
2.guperereza ku bagabo babyarana n’uwo mugore
3.kubaha inshingano zo gufasha uwo mugore
4.ministere y’umuryango ihuze uwo muryango
5.akarerere ,umurenge n’abandi bireba bafashe uwo mugore bu bintu byibanze. Wapi wapi ntibamufunge izo nshingano ze ntazihunge kuko nubundi arafunze kubw’Igikorwa yakoze cyo kwihekura.Uwo mugore avanwe ibuzimu agarurwe ibuntu!
ese uwo mwana azakura yumva amateka yuwo mugome azabyifatamo ate.gusa birababaje
ahubwo se nibamufunga abo bana bo barerwa na nde ko wumva ko ntanumugabo agira!yewe abana bagira umuruho pe
Ibyo sibyo uwo mugore akwiye kubibazwa PE icyo nigikorwa umuntu wese atakwishimira PE ..
Birababajepee!uwomugore azahanwenamategeko,abandibabuze ibyara hanyumawe yamubyara akamuta?