Umugizi wa nabi yamurumye umunwa awukuraho

Umusore witwa Gumureki Safari utuye mu murenge wa Butaro, mu karere ka Burera ubu nta munwa wo hasi afite nyuma yo kurumwa n’umugizi wa nabi akawukuraho wose.

Safari utabasha kuvuga neza avuga ko ibyo byabaye mu matariki abanza y’ukwezi kwa kabiri. Ubwo yari avuye mu murenge wa Kinyababa wo mu karere ka Burera yageze mu gashyamba ahura n’umusore witwa Mbarubukeye ahita amusagarira amuruma umunwa awukuraho, amenyo yo hasi asigara hanze.

Safari abisobanura muri aya magambo: “Yari avuye mu nzoga njye mvuye Kinyababa kandi nari nisonzeye aba arantunguye aranduma”.

Ari safari ndetse n’abaturage bamuzi bemeza ko koko ntacyo apfa n’uwo musore wamuhohoteye. Bakeka ko yaba yaramugiriye ishyari dore ko Safari yari afite ingufu nyinshi zo kwikorera. Mbere y’uko akomereka Safari yakoraga ibiraka bitandukanye birimo no kwikorera imizigo. Ubu ntabyo agishobora gukora kandi ni imfpubyi y’ababyeyi bombi.

Abo baturanyi basanze Safari aho uwo mugizi wa nabi yamurumiye ari kuvirirana bahita bamujyana mu bitaro bya Butaro badoda aho yakomeretse ku munwa.

Umunwa wo hasi wavuyeho amenyo yo hasi agaragara hanze
Umunwa wo hasi wavuyeho amenyo yo hasi agaragara hanze

Safari uri mu kigero cy’imyaka 27, avuga ko atabasha kurya ibiryo bisanzwe. Agira ati “ nywa mazi n’akantu k’agashera bayunguruye”. Ngo ibyo nibyo bimutunze kuko ibiryo ntiyabasha kubitapfuna.

Safari ahorana agatambaro mu ntoki yihanaguza ku munwa mu rwego rwo kwisukura kuko amacandwe agenda asohoka buri mwanya. Umunwa wo hasi utangira amacandwe wavuye ho wose. Ndetse n’indodo badodesheje ahakomeretse ziracyarimo.

Amakuru aturuka muri polisi ikorera mu karere ka Burera avuga ko Mbarubukeye wakomerekeje Safari yashyikirijwe urukiko tariki 07/03/2012 akatirwa igifungo cy’umwaka umwe.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka