Umugande wibye moto agafatirwa mu Rwanda yashyikirijwe Polisi ya Uganda
Umusore w’umugande witwa Byiringiro Thomas uregwa kwiba moto muri Uganda akaza gufatirwa mu Rwanda aho yari aje kuyigurisha yashyikirijwe Polisi ya Uganda kugira ngo azakurikiranwe n’inkiko zo muri icyo gihugu.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 13/12/2012, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera na Polisi ya Uganda bahuriye ku mupaka ugabanya ibihugu byombi ku Cyanika maze Polisi y’u Rwanda ishyikiriza iya Uganda Byiringiro ndetse na moto yari yibye.
Uyu musore ufite imyaka 25 y’amavuko, tariki 07/12/2012 yibye moto muri santere ya Mutanda, iri muri Kisoro ho muri Uganda, maze aza kuyishakira isoko mu Rwanda aribwo tariki 10/12/2012 bafatirwaga mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera.
Polisi ikorera mu karere ka Burera itangaza ko ubwo Byiringiro yafatwaga yari ari kumwe n’undi musore ariko we yahise yiruka arabacika, ku buryo ntawe uzi irengero rye. Byiringiro we yahise atabwa muri yombi, bahita babimenyesha Polisi ya Uganda.

Uyu musore wemera icyaha akanagisabira imbabazi avuga ko kuba yaratekereje kwiba moto ari shitani yari yamuteye. Gusa ariko yiyemerera ko yari asanzwe yiba amafaranga n’ibindi bitari moto.
Akomeza agira inama abandi bafite umutima wo kwiba kubireka ngo kuko we aramutse agiriwe imbabazi akarekurwa ibyo kwiba yaca ukubiri nabyo.
Byiringiro yibye moto y’umusore w’umugande witwa Niyongombwa Godfrey. Niyongambwa yatangarije Kigali Today ko afite ibyishimo kandi agashimira imikoranire myiza ya Pilisi y’u Rwanda n’iya Uganda.
Agira ati “…nanjye ubu ndanezerewe, ubu moto yanjye ndayibonye, biturutse ku Rwanda kubana na Uganda…u Rwanda ruzahore ari rwiza rufatanya na Uganda”. Akomeza avuga ko abonye ko mu Rwanda hari amahoro ku buryo ngo yifuza kuhaba.
Yongeraho ko akibura moto ye yabuze amahoro atangira gutekereza uburyo azabona amafaranga yo kugura indi ariko biramuyobera. Yumvise ko moto ye yabonetse ifatiwe mu Rwanda byaramushimishije cyane agarura amahoro mu mutima.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyaruguru, Supt Francis Gahima, yadutangarije ko Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda bemeranyije ubufatanye buhoraho mu gucunga umutekano ku mupaka uhuza ibihugu byombi mu rwego rwo gukumira ibyaha bitaraba.
Ngo iyo ibyaha bibaye abanyabyaha barabahererekanya kugira ngo bahanwe n’amategeko y’aho bakoreye icyaha kandi ngo ibyo bituma abatekerezaga gukora ibyaha byambukiranya imipaka babireka nk’uko Spt Francis Gahima abisobanura.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|