Umugande akurikiranyweho kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali, iratangaza ko ifunze Umugande witwa Mugenyi Rachid w’imyaka 27, ukekwaho kunyuza ibiyobyabwenge bya mugo (heroine) mu Rwanda.

Mugenyi Rashid ukurikiranyweho kwinjiza heroin mu Rwanda
Mugenyi Rashid ukurikiranyweho kwinjiza heroin mu Rwanda

Mugenyi yafashwe na Polisi y’u Rwanda ku itariki ya 19 Ukuboza 2019 asubiye muri Uganda, nyuma yo kuzana icyo kiyobyabwenge akagisigira Sosiyete itwara imizigo hanze y’igihugu.

Uyu musore usanzwe akora akazi ko kugendana n’umushoferi (komvuwayeri) mu kigo gitwara abagenzi cya ’Trinity’, avuga ko umugore w’inshuti ye utuye i Kampala, ari we wamuhaye icyo kiyobyabwenge, kugira ngo acyohereze mu Bushinwa akinyujije mu Rwanda.

Mugenyi agira ati “Uwo mugore (yitwa Michelle) yarampamagaye ampa ibitabo bibiri, ntabwo byari bipfunyitse, ndabumbura ndareba, mbona ni ibitabo bisanzwe numvaga nta kibazo mbifiteho na gito.

Heroine Mugenyi yafatanywe
Heroine Mugenyi yafatanywe

Yampaye amashilingi ibihumbi 60 nk’igihembo (avunjwemo Amanyarwanda ibihumbi 15), anyishyurira itike arambwira ngo ibitabo mbimugereze kuri sosiyete itwara imizigo hanze abe ari ho mbyishyurira ikiguzi cyo kubyohereza mu Bushinwa”.

Mugenyi yisobanuraga imbere y’itangazamakuru avuga ko yabonaga ari ibitabo bisanzwe, ndetse ko yatangajwe no kumva bamubwira ko harimo ibiyobyabwenge.

Ati “Navugaga ko bambeshyera kuko jyewe icyo kiyobyabwenge ntacyo nzi. Gusa natekereje ko uwo mugore akorana n’abantu bigisha icyongereza mu Bushinwa.

Nagize uburangare kuko nemeye amafaranga vuba vuba hamwe no gutwara ikintu ntabanje gutekereza, nkaba nkuyemo isomo ryo kutizera umuntu uwo ari we wese”.

N’ubwo avuga ko yabumburaga ibitabo akabona bigizwe n’impapuro zisanzwe, Polisi y’u Rwanda yo ivuga ko yaje gufatira ibyo bitabo ku kibuga cy’indege bigiye mu Bushinwa, bikaba byari birimo ifu ya mugo ifunitse muri buri paji.

Polisi ivuga ko yasanze ifu ya heroin mu bitabo Mugenyi Rachid yazanye mu Rwanda
Polisi ivuga ko yasanze ifu ya heroin mu bitabo Mugenyi Rachid yazanye mu Rwanda

Polisi yerekanye ifu y’icyo kiyobyabwenge ipima ikilo kimwe (1kg), ndetse n’ibitabo yagikuyemo mu rwego rwo kunyomoza Mugenyi wavugaga ko zari impapuro zisanzwe z’ibitabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko bagize amakenga hakiri kare bigatuma bafata Mugenyi atarambuka umupaka wa Uganda.

Ati “Ibiyobyabwenge bya mugo ibyinshi ni ibituruka muri Uganda ariko hari n’ibizanwa bivuye muri Kongo, turasaba abantu gukomeza kuduha amakuru.

CP John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda
CP John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

Ntekereza ko iki kiyobyabwenge kiguzwe ibihumbi byinshi by’amadolari, ubwo bagenzi be nibumva yafashwe barahagarika kunyuza ibiyobyabwenge hano”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda akomeza avuga ko Mugenyi yashyikirijwe Ubugenzacyaha, bukaba ari bwo buzahitamo niba ari uwo kuburanishirizwa mu Rwanda cyangwa gusubizwa iwabo.

Ikiyobyabwenge cya mugo cyinjizwa mu mubiri w’umuntu ari uko batwitse ifu yacyo bagahumeka umwotsi. Uwakinyweye bikavugwa ko amara igihe kinini ameze nk’usinziriye.

Iki kiyobyabwenge kiri mu bikomeye Leta y’u Rwanda ihanisha igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga arenze miliyoni 20 umuntu wese wahamijwe icyaha cyo kugitwara, kugikora cyangwa kugicuriza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka