Umugabo yishe umugore we amuziza imitungo

Mudakubana Jean bakunze kwita Gisebe utuye mu mudugudu wa Buhoro akagari ka Kabutare mu murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango, yishe umugore we witwa Mukamusoni Speciose mu gitondo cya tariki 04/04/2012.

Mudakubana avuga koyishe umugore we akoresheje ibuye yamuhondaguje kugeza ashizemo umwuka amuziza ibintu yari yaramwibye akabijyana iwabo mu gihe cy’ibyumweru 2 yari amaze yarahukaniye iwabo.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mwendo buvuga ko uyu mu ryango wari umaze igihe ufitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo, ngo bwagerageje kubunga ariko byari byarananiranye.

Uyu muryango waje gutura mu murenge wa Mwendo uturutse i Kigali. Kuva bagera muri uwo murenge bahoraga barangwa n’amakimbirane; nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwendo, Habimana Felicien abivuga.

Mukamusoni Spiciose yitabye Imana asize umwana umwe kandi yabanaga na Mudakubana mu buryo butemewe n’amategeko.

Mudakubana yatawe muri yombi ashyikirizwa polisi yo mu murenge wa Byimana; nk’uko umuyobozi w’umurenge wa Mwendo yabitangaje.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mbona abanyarda dufite ibibazo byinshi ariko hakaba hari nibyo twe twitera. ntago byumvikana ukuntu abicanye bose bihamirizwa ko bari bamaze igihe bafitanye amakimbirane. kuki abayazi batabafasha kuyakemura? niba se byanga kuki umwe adahunga undi? kugezeza koko apfuye? ubundi se ubwo nicyo aba ategereje iyo yanze kugenda? plz nihagire ingamba zifatwa naho ubundi turashize pe!

Kiiza yanditse ku itariki ya: 4-04-2012  →  Musubize

Bavandimwe basomyi,musengere ingo kuko zimeze nabi!!Ubwicanyi ,ubugizi bwa nabi bwibereye mu ngo z’abashakanye!Uwo ni umwanzi sekibi kuko ni amara gusenya ingo azaba anashenye n’igihugu!Musenge mushyizeho umwete.Yezu akuzwe?

josee yanditse ku itariki ya: 4-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka