Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 5 arera

Itangishaka Emmanuel w’imyaka 34 y’amavuko utuye mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza afungiye kuri station ya polisi ya Busasamana akekwaho gusambanya umwana w’imyaka itanu umugore we yabyaranye n’undi mugabo mbere y’uko babana.

Uyu mugabo yaketsweho kuba asambanya uwo mwana ubwo nyina umubyara yamukarabyaga hanyuma ageze ku gitsina cye arataka cyane ngo harimo kumurya n’uko amubajije impamvu hamurya ashyira mu majwi Itangishaka Emmanuel; nk’uko Kajyambere Patrick umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigoma yabitangaje tariki 10/06/2012

Yakomeje avuga ko Itangishaka kuva ubwo yahise ashyikirizwa polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza kugira ngo akorerwe iperereza kuri icyo cyaha akekwaho.

Aya makuru yaje kwemezwa na polisi y’igihugu ikorera muri aka karere ivuga ko Itangishaka yabaye imucumbiye mu gihe ikirimo gucukumbura ibimenyetso simusiga byemeza neza ko icyo cyaha cyabayeho.

Itangishaka yisobanura avuga ko icyo cyaha akekwahon atacyemera ahubwo ari akagambane yagiriwe kugira ngo bamushyirishe mu buroko.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka