Umugabo wagaragaye mu mashusho akubita umugore we yafunzwe

Umugabo witwa Evariste Munyaneza wo mu Kagari ka Kimana mu Murenge wa Musha mu Karere ka Gisagara, yagejejwe mu maboko y’ubugenzacyaha nyuma yo kugaragara mu mashusho akubita umugore we mu ruhame.

Munyaneza Evariste yashyikirijwe ubugenzacyaha (Ifoto: Ukwezi.rw)
Munyaneza Evariste yashyikirijwe ubugenzacyaha (Ifoto: Ukwezi.rw)

Amashusho agaragaza uwo mugabo akubita umugore yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa mbere tariki ya 01 Kamena 2020, ariko ibyo kumukubita ngo byabaye ku wa gatandatu tariki 30 Gicurasi 2020.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Jerome Tumusifu, yabwiye Kigali Today ko na bo bamenye ayo makuru ari uko babonye ayo mashusho, bakihutira kujya muri urwo rugo.

Tumusifu avuga ko uyu mugabo yakubitaga umugore amuziza amafaranga magana atanu umwana wabo yari yagurishije urukwavu akayabitsa nyina, umugabo akaba yarayasabaga umugore undi akayamwima.

Ibyo ngo ni byo byavuyemo kumushikanuza anamukubita, ari na byo byatumye ku cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2020, uwo mugore wakubiswe yahukana.

Tumusifu avuga ko bajyanyeyo n’inzego z’umutekano, bagafata uwo mugabo Munyaneza bakamushyikiriza ubugenzacyaha, aho ubu afungiye kuri sitasiyo ya Save mu Karere ka Gisagara.

Uyu muyobozi yanenze abaturage barebereye iryo hohoterwa ntibahite batanga amakuru, akaboneraho kubibutsa kujya batanga amakuru igihe cyose babonye cyangwa se baketse ahari ihohoterwa.

Ati “Turasaba abaturage kudahishira ihohoterwa iryo ari ryo ryose, aho baribonye cyangwa bariketse bagahita abatanga amakuru ku gihe bigakurikiranwa”.

Icyakora ngo usibye kuba umuryango Munyaneza avukamo usanzwe uzwiho kugira amahane, ubusanzwe ngo urugo rwe nta makimbirane cyangwa ihohoterwa ryaharangwaga.

Umugore wari wahukanye we yasabwe kugaruka mu rugo agakomeza kwita ku bana b’uyu muryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abaturage dukwiriye gufata iyambere tukamagana ihohoterwa mungo zacu

Ndayishimiye Vedaste yanditse ku itariki ya: 1-06-2020  →  Musubize

Gushwana kw’abashakanye biteye ubwoba.Raporo y’Umuryango w’Abibubumbye yerekana ko muli Mexico hicwa abagore 10 buri munsi.Muli Africa y’epfo,buri masaha atatu hicwa umugore.Ikindi kandi,abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions nyinshi ku isi hose.Muli France,abagore 30% bavuga ko baciye inyuma Abagabo babo. IMPAMVU mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Isaba abashakanye gukundana,kubabarirana,kwihanganirana,kubahana,communication,etc...Nguwo umuti rukumbi wo gushwana kw’abashakanye.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Tuge twibuka ko Imana ishaka ko “Umugore n’Umugabo baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Abanga kumvira Imana,izabakura mu isi bose ku munsi wa nyuma nkuko bibiliya ivuga.Niwo muti wonyine.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 1-06-2020  →  Musubize

Imana se konayo itwihorera tukaba mubigeragezo abagabo bitwa abahagararizi murugo bigatuma batuba abafasha ariko murebye neza mwasanga ikibitera arukutuzuzanya surwumwe

nadizzo yanditse ku itariki ya: 2-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka