Umugaba Mukuru w’Ingabo za Senegal yagiriye uruzinduko mu Rwanda
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yakiriye mugenzi we wa Sénégal, Gen Mbaye Cissé n’itsinda ayoboye, nyuma bagirana ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda.
Uyu muyobozi w’ingabo za Senegal yaganirijwe ku rugendo rwa RDF n’uburyo yiyubatse, anagaragarizwa ibibazo biri muri aka Karere.
Aganira n’itangazamakuru, Gen Mbaye yavuze ko uru rugendo ruri muri gahunda z’umubano mwiza n’ubufatanye bisanzweho hagati y’u Rwanda na Senegal.
Yagaragaje amateka ari hagati y’ingabo z’u Rwanda (RDF) n’igisirikare cya Sénégal, avuga ko ingabo z’Igihugu cye zagiye zunguka ubunararibonye mu kubungabunga amahoro ku Isi, harimo n’uko ingabo zabo zagize uruhare mu gushaka uko Jenoside yakorerwaga Abatutsi yahagarikwa.
Ati “Mu gihe kiri imbere ubufatanye n’ingabo z’u Rwanda buzibanda mu mahugurwa, ubu turi mu ntangiriro zo gushaka uko hakorwa amahugurwa mu bijyanye n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro.”
Gen Mbaye kandi yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, yunamira abahashyinguwe, nyuma anasura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|