Umugaba Mukuru w’Ingabo za Algeria yagiriye uruzinduko mu Rwanda
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Algeria, General Saïd Chanegriha, yatangiye uruzinduko rw’akazi agirira mu Rwanda, rugamije kurushaho gushimangira ubufatanye mu bijyanye n’Igisirikare.
Gen Saïd Chanegriha yatangiye uruzinduko rwe mu Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gashyantare 2024. Akigera ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe yakiriwe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa ndetse na Ambasaderi wa Algeria mu Rwanda, Muhamed Mellah.
Umugaba Mukuru wa Algeria asuye u Rwanda mu gihe muri Nzeri 2022, uwari Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Algeria.
Abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu byombi icyo gihe bagiranye ibiganiro byo mu rwego rw’ubufatanye bw’ingabo hagati y’Ingabo z’u Rwanda, RDF n’Ingabo za Algeria, ANPA.
Biteganyijwe ko General Saïd Chanegriha agomba guhura n’abayobozi mu ngabo z’u Rwanda barimo Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda na mugenzi we General Mubarakh Muganga aho bagomba kugirana ibiganiro.
Muri Kanama 2023, ubwo Perezida Paul Kagame yakiraga impapuro zemerera Abadipolomate bashya 12 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, yakiriye na Ambasaderi wa Algeria mu Rwanda ufite icyicaro i Kigali ari we Mohamed Mellah.
Ambasaderi wa Algeria mu Rwanda, Mohamed Mellah, yagaragaje ko yishimiye kuba agiye kugira uruhare mu kwagura ubufatanye n’umubano mwiza usanzwe uri hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.
Ambasaderi Mellah, yagaragaje ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa w’ingenzi igihugu cye gikeneye ndetse na Afurika muri rusange mu gukemura ibibazo byugarije iyi si, ndetse ko ibihugu byombi bizwiho gukora cyane, bikanafatanya muri byinshi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|