Umubare munini w’abarohama mu Kivu uboneka mu mpeshyi

Ikibazo cy’abantu bagwa mu kiyaga cya Kivu ntikirabonerwa igisubizo nubwo ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu butangaza ko hari abantu bashinzwe kurinda ikivu n’ubusitani bakabuza n’abana kujya mu kivu ngo batagwamo.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu ivuga ko umubare munini w’abagwa mu kivu ukunze kuboneka mu gihe cy’impeshyi ubwo abantu benshi bajya koga mu Kivu.

Nkuko bigaragazwa n’imibare mu mezi atatu ashize (Nyakanga-Nzeri) ngo mu ntara y’Uburengerazuba abantu 18 bapfuye bazize kurohama mu kiyaga cya Kivu bitewe n’uko muri ibyo bihe abantu benshi bajya kuruhukira ku kiyaga no kwidagadura boga.

Imfu ziterwa akenshi n’uburangare bitewe n’abajya koga batabizi bikabaviramo kurohama, kimwe no gukoresha ibikoresho biba bidakomeye bigatuma barohama.

Polisi ivuga ko zimwe mu ngamba zafashwe mu kurinda abantu kurohama ari ukwigisha bantu kutishora mu kiyaga batazi koga cyangwa badafite ababafasha, ibi kandi bijyana no gushishikariza ababyeyi kubuza abana kujya ku Kivu kuko bibaviramo kurohama.

Mu bantu 18 bo mu ntara y’Uburengerazuba bamaze kurohama mu gihe cy’impeshyi harimo abantu batatu bo mu karere ka Rubavu, cyakora ngo hari abicwa n’ikivu baroshywemo nkuko bigaragazwa n’imibare aho batandatu bajugunywe mu Kivu naho bane bakagwamo biyahuye.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka