Uganda yashyikirijwe umurambo w’umuturage warasiwe mu Rwanda

Ku mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda, kuri uyu wa gatatu tariki 22 Mutarama 2020, habereye umuhango wo gushyikiriza Igihugu cya Uganda umurambo w’umwe mu baturage batatu baherutse kurasirwa mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera ubwo bashakaga kurwanya Polisi y’u Rwanda nyuma y’uko yari ibahagaritse.

Umurambo bawinjiza mu modoka ya Uganda
Umurambo bawinjiza mu modoka ya Uganda

Uwo murambo ni uw’umuturage witwa Théogène Ndagijimana warashwe ari kumwe na bagenzi be babiri b’Abanyarwanda ari bo Munezero Eric w’imyaka 20 wo mu Murenge wa Kagogo na Munyembabazi w’imyaka 21 na we ukomoka mu murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera.

N’ubwo hapfuye batatu, ngo abo basore bazwi ku izina ry’Abarembetsi, mu ijoro ryo ku itariki 18 Mutarama 2020 nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera yabahagaritse batwaye magendu n’ibiyobyabwenge, banga guhagarara.

Ngo bari bitwaje n’intwaro gakondo zirimo imihoro n’ibisongo aho kugendera ku mategeko ya Polisi ahubwo bashaka kuyirwanya biba ngombwa ko Polisi yitabara irarasa hapfamo batatu nk’uko Uwanyirigira Marie Chantal, Umuyobozi w’Akarere ka Burera yabibwiye itangazamakuru.

Yagize ati “Mu ijoro ryakeye ku wa 18 Mutarama, mu Murenge wa Kagogo abantu batwara ibiyobyabwenge bambutse umupaka bava muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko, bahagaritswe n’inzego zacu z’umutekano baranga ahubwo bashaka kwegera izo nzego zacu z’umutekano bazirwanya dore ko bari bafite n’intwaro gakondo”.

Avuga ko mu rwego rwo kwitabara Polisi yabarasheho, batatu muri bo bahasiga ubuzima mu gihe abandi babiri bajugunye ibyo bari bikoreye birukira mu mugezi.

Nk’uko Meya Uwanyirigira akomeza abivuga, ngo mu Karere ka Burera hari amateka akomeye y’insoresore ziyise Abarembetsi zikomeje gutunda ibiyobyabwenge zihungabanya n’umutekano w’abaturage aho utanze amakuru wese akamenyekana bamugirira nabi.

Yatanze urugero ku muyobozi w’umudugudu abo barembetsi bigeze kwica, ati “Abo basore bari basanzwe ari abantu batunda ibiyobyabwenge mu buryo buzwi, kandi bahoraga bitwaza intwaro gakondo dore ko amateka y’Abarembetsi muri aka karere azwi mu gutwara ibiyobyabwenge no guhungabanya umutekano w’abaturage, bigeze no kwica umuyobozi w’umudugudu”.

Zimwe muri magendu bafatanywe
Zimwe muri magendu bafatanywe

Ku ruhande rwa Uganda, inzego za Leta zari zihagarariwe na Mugisha Peter, umuyobozi w’Akarere ka Kisoro, hari kandi na Depite NSABA Buturo uhagarariye agace ka Bufumbira, Amas Hakizimana Umuvugizi w’urukiko rwa Kisoro na SSP Godson Nimanya wari ahagarariye Polisi ya Uganda aho birinze kugira icyo batangariza itangazamakuru.

Abayobozi bari bahagarariye Leta y’u Rwanda muri uwo muhango , hari Uwanyirigira Marie Chantal, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Karake Ferdinand Umujyanama wa Guverineri Gatabazi JMV, Mukamana Beline uhagarariye Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Ntara y’Amajyaruguru n’uwari uhagarariye urwego rwa Polisi, SSP Jean Bosco Rudasingwa.

Meya Uwanyirigira Marie Chantal aganira n’itangazamakuru ry’u Rwanda yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge bagakora bashaka icyabateza imbere badategereje kubonera indonke mu bintu binyuranyije n’amategeko kandi bakirinda gukoresha inzira zitazwi.

Agira ati “Abaturage bakishora mu bikorwa bibi ndabibutsa ko bashaka ibindi bakora bibateza imbere aho kwishora mu biyobyabwenge, cyane ko ari abatwara ibiyobyabwenge ari n’ababicuruza, abo dufata tukabajyana mu bigo ngororamuco iyo urebye ubuzima bwabo ubona butameze neza. Ndetse n’abambuka imipaka mu buryo butazwi turabashishikariza kubicikaho, ushatse kwambuka umupaka akabimenyesha ubuyobozi akagenda mu buryo bwemewe n’amategeko”.

Uretse uwo muturage wo mu gihugu cya Uganda warashwe umurambo we ukaba washyikirijwe igihugu cye n’imiryango ye, Abanyarwanda babiri na bo barasiwe hamwe na we, bamaze gushyingurwa.

Mu byo abo basore bafatanywe harimo amabaro atatu y’imyenda, imifuka ibiri ya kanyanga bagiye bashyira mu masashi, ibitubura, n’izindi nzoga zitemewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ese ko mbona abo bitwa abagande bafite amazina ya kinyarwanda??? Ngaho Ndagijimana, Hakizimana.....! Ikindi ko babeshyaga ngo bari batashye bavuye gusura mubyara wabo, umuntu ava mu kindi gihugu Saa mbili z’ijoro agataha? Abanyarwanda barashaka iki Uganda kweri??? Twese tuyobewe ko ubugande ari indiri y’avarwanya Let’s? Ayo mahaho bajya gushaka ataba mu Rwanda Ni gati ki???

Kankindi yanditse ku itariki ya: 22-01-2020  →  Musubize

Ubwo nubutesi bukurimo
Ese wabonyehe aho igihugu kigira ˋ?nimba urya kabiri ukeka konabandi barya 2??ikijyana abanyarwanda uganda namahaho!

Bucya yanditse ku itariki ya: 23-01-2020  →  Musubize

Kujya Uganda kw’abanyarwanda si ibyubu. Ugira ngo ndabeshya abaze abakurambere. None ubu ndibwo mutubwiye ngo amahaho bashaka uganda ataba mu Rwanda ni bwoko ki?!

Ningombwa yanditse ku itariki ya: 23-01-2020  →  Musubize

Kujya Uganda kw’abanyarwanda si ibyubu. Ugira ngo ndabeshya abaze abakurambere. None ubu ndibwo mutubwiye ngo amahaho bashaka uganda ataba mu Rwanda ni bwoko ki?!

Ningombwa yanditse ku itariki ya: 23-01-2020  →  Musubize

Kujya Uganda kw’abanyarwanda si ibyubu. Ugira ngo ndabeshya abaze abakurambere. None ubu ndibwo mutubwiye ngo amahaho bashaka uganda ataba mu Rwanda ni bwoko ki?!

Ningombwa yanditse ku itariki ya: 23-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka