Ucokoza ‘speed governor’ aba afite gahunda yo kwica abantu- CP Namuhoranye

Polisi y’igihugu irasaba abayobozi b’ibigo bitwara abagenzi mu modoka, ab’ibigo bitwara imizigo mu makamyo no mu zindi modoka kugira inama abashoferi babakorera, bakajya bitwara neza kugira ngo birinde impanuka.

CP Felix Namuhoranye avuga ko umuntu ucokoza akuma kagabanya umuvuduko aba ashaka kwica abantu
CP Felix Namuhoranye avuga ko umuntu ucokoza akuma kagabanya umuvuduko aba ashaka kwica abantu

Hari mu mahugurwa y’umunsi umwe, Polisi y’igihugu ifatanyije n’Ikigo ngenzuramikorere (RURA) bahaye abo bayobozi kuri uyu wa kane 25 Nyakanga 2019, ku ruhare rwabo mu gukumira impanuka zo mu muhanda.

Atangiza aya mahugurwa, Umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y’igihugu ushinzwe ibikorwa (Deputy Inspector General of Police) CP Felix Namuhoranye yavuze ko impanuka nyinshi zibera mu muhanda zituruka ku bashoferi, ku bamotari no ku bandi bayobozi b’ibinyabiziga.

Ku bashoferi batwara imodoka zitwara abagenzi, DCGP Namuhoranye yavuze ko bakora amakosa menshi harimo no gushaka kwihuta cyane, bigatuma bacokoza utwuma twagenewe kugabanya umuvuduko.

Avuga ko umushoferi wese ufite iyo myumvire yo gushaka kwihuta cyane kandi atwaye abaganzi, aba afite umugambi wo kubica bose.

Ati “Iyo umuntu utwaye abantu afashe icyemezo cyo gukinisha, kubuza ‘speed governor’ gukora akazi ko kugabanya umuvuduko, ubwo ni ukuvuga ngo aba ashaka kuvuduka. Muri macye afite gahunda yo kwica abantu”.

Mwunguzi Theoneste, umuyobozi wa ATPR
Mwunguzi Theoneste, umuyobozi wa ATPR

CP Namuhoranye avuga ko uwakoze ibyo adakwiriye gufatwa nk’umuntu wakoze impanuka mu buryo bumugwiririye, kuko ari we uba yayiteje.

Ati “Hari igihe amara kubica tukabyita impanuka, ibwo bikagana aho icyaha kigira inyoroshyacyaha kuko yabishe atabishaka, ariko iyo ugiye muri ‘detail’ yabyo, usanga yabishe abishaka”.

Emmanuel Asaaba Katabarwa, umuyobozi ushinzwe iterambere n’igenamigambi ry’ubwikorezi muri RURA, avuga ko mu bugenzizi uru rwego rwakoze byagaragaye ko ibipimo birenga 90% by’impanuka zose ziba ziba zatewe n’abayobozi b’ibinyabiziga.
Asaaba avuga ko uru rwego rwasanze abenshi mu bashoferi batwara imodoka zitwara abagenzi batajya bahabwa umwanya uhagije wo kuruhuka, cyangwa se hakabaho n’abawuhabwa ntibawukoreshe.

Ati “Turabasaba kugenzura abashoferi bakamenya niba uwahawe ikiruhuko koko agikoresha, kuko hari ubwo umuntu ahabwa ikiruhuko akaba abonye umwanya wo kujya mu kabari, akaza gusubira ku kazi agifite umunaniro”.

Bamwe mu bayobozi b’ibigo bitwara abagenzi ariko bo bahakana amakuru avuga ko badaha umwanya wo kuruhuka abashoferi babo, ahubwo nabo bakemeza ko ikibazo kiri ku myumvire y’abashoferi badakoresha neza ikiruhuko bagenerwa, nk’uko bivugwa na Mwunguzi Theoneste, umuyobozi muri ATPR (Association des Transporteurs de Personnes au Rwanda).

Emmanuel Asaaba Katabarwa, umuyobozi muri RURA
Emmanuel Asaaba Katabarwa, umuyobozi muri RURA

Ati “Aho bipfira ni uko iyo umushoferi yakoze bakamuha ikiruhuko kuko bagenda basimburanda, natwe turemera ko adahita ajya kuruhuka. Igikenewe rero ni ugukora ubukangurambaga kugira ngo turebe ko twahindura imyumvire”.

Polisi y’igihugu ivuga ko nyuma yo guhugura abayobozi b’ibigo bitwara abagenzi, hazakurikiraho guhugura abashoferi ubwabo, mu rwego rwo gufatanyiriza hamwe gukumira impanuka zo mu muhanda.

Muri urwo rwego kandi hanatangijwe ubukangurambaga bwa ‘Gerayo amahoro’, buzamara ibyumweru 52 higishwa abantu bose imikoresherezwe y’umuhanda kugira ngo birinde impanuka, ubu bukangurambaga bukaba bugeze mu cyumweru cya 11.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka