Impanuka n’ubusinzi bukabije, bimwe mu byaranze Noheri muri Kigali
Polisi y’Igihugu yerekanye abantu bakurikiranyweho ubusinzi ndetse no kugonga byaturutse ku businzi muri Kigali ku munsi wa Noheri.
Polisi kandi yerekanye n’abantu batanu bafashwe basinze harimo umugore wagonze mu rukerera rwakurikiye umunsi wa Noheri, kubera ubusinzi agonga imikindo ine ku muhanda uva i Remera werekeza i Kanombe.
Polisi yatangaje ko mu bandi bagonze basinze harimo uwari utwaye imodoka agonga umugenzi wihitiraga arapfa, ariko igatangaza ko iyo mpanuka ishobora kuba yaratewe n’umuvuduko ukabije.
Polisi kandi yerekanye n’abandi bantu batatu bakurikiranyweho ubujura bwo kwiba ibikoresho byo mu rugo birimo amateleviziyo, amashyiga ya gaz n’amacupa yazo. Gusango abakurikiranyweho ubujura babukoze mbere ya Noheri.
Polisi y’igihugu ariko yatangaje ko muri rusange umutekano wagenze neza, nk’uko Umuvugizi wa polisi y’igihugu, CP John Bosco Kabera yabitangaje.
Yasobanuye ko muri rusange umutekano wagenze neza mu gihugu hose habaye impanuka 16, harimo eshatu zikomeye zahitanye abantu babiri. Abantu 32 bakomeretse byoroheje, abandi icyenda bakomereka mu buryo bukomeye.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntampamvu nimwe yo gukina kubuzima bwabantu cg ibikorwa remezo ngo nukubera ubusinzi abantu bakora nk