Uburasirazuba: Hamenwe litiro zisaga 1000 z’inzoga z’inkorano

Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byo ku rwanya ibiyobyabwenge ndetse n’abakora bakanacuruza inzoga z’inkorano ari nako itanga ubutumwa ku baturage bu bakangurira kugira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru yaho bigaragara kuko byangiza ubuzima bikanagira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano.

Uburasirazuba: Hamenwe litiro zisaga 1000 z'inzoga z'inkorano
Uburasirazuba: Hamenwe litiro zisaga 1000 z’inzoga z’inkorano

Ni muri urwo rwego ku cyumweru tariki ya 25 Ugushyingo 2018, Polisi mu Ntara y’ Iburasirazuba mu turere twa Gatsibo na Rwamagana yakoze ibikorwa byo gufata abakora izi nzoga aho hafashwe Litiro zigera ku 1040 nyuma yo gusobanurira abaturage ububi bw’izi nzoga haba ku buzima bwabo ndetse no ku mutekano zamenewe mu ruhame.

Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yibukije abaturage ko kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano ari ibya buri wese.

Yagize ati”Ibiyobyabwenge bifite ingaruka nyinshi ku buzima bw’ubikoresha no ku muryango nyarwanda muri rusange,kuko akenshi ababikoresha usanga bishora mu byaha birimo urugomo, ihohotera ndetse n’amakimbirane yo mu muryango kuko ubwonko bwabo buba budatekereza neza”.

CIP Kanamugire yakomeje agira ati”Izindi ngaruka zigaragara ku muntu wabaye imbata y’ibiyobyabwenge n’izi nzoga ni uko iyo abuze amafaranga yo kubigura anyura mu nzira zitemewe n’amategeko zirimo ubujura ngo abone amafaranga abigure. Akaba ariyo mpamvu dukwiye kurwanya inzira zose ibi biyobyabwenge biturukamo bityo tukirinda ingaruka zabyo”.

Muhongerwa Betty Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kabuga mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo yasabye abaturage gushyira mu bikorwa inyigisho bahawe na Polisi buri wese akaba ijisho rya mu genzi we mu rugendo rwo gukumira ibyaha, ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano bikarwanywa binyuze mu gutanga amakuru yaho bigaragara.

Nyuma yo ku menera mu ruhame izi nzoga abazifatanwe baciwe amande n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nkuko biteganywa n’amabwiriza y’urwego rw’igihugu rushinzwe ubuziranenge(RSB).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka