Ubukwe bubaye bugafatirwamo umuntu utarikingije (Covid-19) byaba ari ikibazo - CP Kabera

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yaburiye Abaturarwanda batazubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yashyizweho n’Inama y’Abaministiri tariki 28 Ugushyingo 2021, ko bashobora kwikururira ibibazo byo gufatwa bakabihanirwa.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP Kabera John Bosco
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera John Bosco

Iyo nama y’Abaminisitiri idasanzwe yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yafashe imyanzuro ku kwirinda Covid-19, harimo usaba abantu bose bitabira inama, ibirori, imurikabikorwa, ibitaramo, ubukwe n’andi makoraniro rusange, kuba barikingije Covid-19 kandi babanje kuyipimisha.

CP Kabera asaba abategura ubukwe n’inama kugenzura neza niba hatajemo abantu batahawe urukingo rwa Covid-19, nka kimwe mu bisabwa bitatu byafasha kwirinda ubwoko bushya bwa Covid-19 bwitwa Omicron.

Kugeza ubu ibintu bitatu birimo gusabwa abantu mu rwego rwo gukumira Covid-19 yihinduranyije ni ukwikingiza, kwipimisha kenshi ndetse no kubahiriza amabwiriza yari asanzweho (yo kwambara agapfukamunwa, guhana intera, gukaraba intoki kwirinda guhana ibiganza,…)

Umuvugizi wa Polisi yagize ati “Turabwira Abaturarwanda ko bagomba kubahiriza ariya mabwiriza uko yakabaye, kuko ubukwe bubaye hagafatirwamo umuntu utarikingije urumva ko byaba ari ikibazo, kugeza ubu abantu bakwiye kumva ko ibyemezo byafashwe bigomba kubahirizwa”.

CP Kabera yakomeje aburira abantu barimo gucurisha ibyangombwa by’uko bikingije cyangwa bipimishije ko igifungo gikomeye kibategereje.

Yavuze ko mu cyumweru gishize ubwo habaga umupira uhuza amakipe ya Rayon Sports na APR FC, hari abantu 15 bafashwe bakoresheje ibyangombwa by’uko bipimishije Covid-19.

CP Kabera yavuze ko abazahamwa n’ibyaha byo gucurisha ibyangombwa by’uko bikingije cyangwa bipimishije Covid-19, bazahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi.

Mu yindi myanzuro yafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 28 Ugushyingo 2021, harimo uwo gusubika ingendo z’indege zijya mu bihugu bya Afurika y’Amajyepfo kuko byibasiwe na virusi ya Omicron.

Abantu bose bavuye muri ibyo bihugu cyangwa baherutse gukorerayo ingendo bagomba kubanza gushyirwa mu kato k’iminsi irindwi muri hoteli zabugenewe, kandi bakiyishyurira ikiguzi.

Abavuye mu bindi bihugu byo hirya no hino ku isi na bo bagomba kwishyira mu kato k’umunsi umwe(amasaha 24) muri hoteli zabugenewe kandi bakiyishyurira ikiguzi cya serivisi bahabwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko satani ntiyabase imitima y’abanyarwanda? Abantu bajya mu kabari ntawubasaba gupimwa covid, mu nsengero ntawusaba abinjiyemo kwipimisha covid, abagenzi muri bus baba bapakiye ntawabanje kwipimisha, mu masoko ntawusabwa kwipimisha covid hanyuma Kabera ati ikibazo ni abaza mu bukwe hhhhh mwumva mutaramaze gucanganyikirwa? Covid yaje ije kurwanya abakora ubukwe gusa? Mujye munashyiramo ubwenge n’ubumuntu nubwo covid mbona yabidutwaye.

Rwema yanditse ku itariki ya: 1-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka