Ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bwakomereje muri Kiliziya Gatolika (Amafoto)

Mu rwego rw’ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Kiliziya Gatolika mu kurwanya impanuka zo mu muhanda, kuri iki cyumweru tariki 12 Mutarama 2020, hirya no hino mu gihugu muri Kiliziya Gatolika hatangijwe ku mugaragaro ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’.

Mu Mujyi wa Kigali icyo gikorwa cyabereye kuri Katederali Mutagatifu Mikayire (Saint Michel) mu Kiyovu.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yigishije Abakirisitu Gatolika muri Kiliziya ya Saint Michel
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yigishije Abakirisitu Gatolika muri Kiliziya ya Saint Michel

Kwigisha ‘Gerayo Amahoro’ mu Kiliziya ntaho bibangamira ijambo ry’Imana - Padiri Hakuziyaremye

Padiri Hakuziyaremye Celce wo muri Diosezi ya Kabgayi aravuga ko gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ yatangiye kwigishwa mu nsengero no mu kiliziya ntacyo ibangamiyeho kwigisha ijambo ry’Imana kuko n’ubundi Abakirisitu bakwiye kumenya uko birinda impanuka zo mu muhanda.

Yabivuze kuri uyu wa 12 Mutarama 2020 ubwo yatangaga ubutumwa kuri Gerayo Amahoro muri Bazilika ya Kabgayi, ubutumwa bwari buhagarariwe n’umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga.

Nyuma y’amatangazo asanzwe ya Kiliziya, mbere y’uko umusaseridoti asoza igitambo cya Misa ya mbere muri Bazilika ya Kabgayi nibwo hatanzwe ubutumwa bwa Polisi y’igihugu bwa ‘Gerayo Amahoro’, bwa mbere buhagarariwe n’inzego z’umutekano.

Padiri Hakuziyaremye wari wayoboye igitambo cya misa, yavuze ko nyuma yo kuganira hagati y’inzego za Polisi y’igihugu n’Abepisikopi, hemejwe ko kuri iki cyumweru mu gihugu hose hatangwa ubwo butumwa mu rwego rwo gukangurira Abanyarwanda kwirinda impanuka zo mu Muhanda.

Padiri Celce Hakuziyaremye avuga ko na we hari ibishya yungukiye muri iyi gahunda ku buryo n’abakirisitu bakwiye kubyitwararikaho nko ku bagenda n’amaguru bashaka kubisikana n’ibinyabiziga.

Yagize ati “Nanjye ubwanjye hari ibyo nungutse ko iyo imodoka iri imbere yawe mu mukono w’iburyo, ugendera mu gice uyireberamo i bumoso aho ugenda uyireba uko na yo iza”.

Padiri Celce Hakuziyaremye avuga ko gutangira ubutumwa mu Kiliziya nta kibazo biteye ku mirimo isanzwe ihakorerwa, kuko byabanje kumvikanwaho n’inzego za Kiliziya na Polisi y’Igihugu kandi ko umwanya watanzwe ntacyo ubangamiyeho ijambo ry’Imana risanzwe ritangirwamo.

Agira ati “Polisi yaganiriye n’Abepisikopi bemeranya ko Abakirisitu bose barebwa n’umutekano wo mu muhanda ku buryo bagera amahoro aho bajya, bemeranya ko ubwo butumwa bwatangirwa ahagera abantu benshi”.

“Birumvikana ni imikoranire n’ubundi abakirisitu bumva ibyo tubabwiye, kandi n’ubundi ubutumwa turabutanga, n’ibindi byose bijyanye n’umutekano turabibibutsa nta kibazo kirimo”.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga Superintendent of Police (SP) Bahire Anastase, avuga ko kuba ubutumwa bwagejejwe ku mbaga y’abakirisitu kandi butanzwe na Padiri byongera icyizere ko burushaho kumvikana kurusha gutegereza kuzabutangira mu miganda, n’izindi nama ntoya zigenda ziba hirya no hino, iki gikorwa kikaba kizakomeza.

Agira ati “Kubona ubutumwa bwageze ku mbaga y’abantu ingana gutya biratanga icyizere kuko babwiherewe n’umuntu usanzwe abaha ubutumwa kandi bakabwumva, turizera ko hamwe n’iyi gahunda impanuka zizakomeza kugenda zigabanuka”.

Abasengera kuri Bazilika ya Kabgayi mu Mujyi wa Muhanga bavuga ko hari n’ubumenyi bungutse bwo gukoresha umuhanda ku banyamaguru kuko bapfaga kugenda bazi ko gukoresha inzira y’abanyamaguru bihagije.

Nyirabagenzi Clemence w’imyaka 65 asanzwe abona impanuka z’ibinyabiziga mu muhanda, ariko ngo ni ubwa mbere yumvise gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’, bityo ko ashimira polisi y’igihugu yabagejejeho ubutumwa.

Agira ati “Numviyemo ko abantu bagomba kwirinda mu kwambukiranya umuhanda batabanje kureba hirya no hino. Ni ubwa mbere numvise iyi gahunda, nko muri Rondpoint ya Gitarama mu mujyi usanga abantu baba bivanga n’ibinyabiziga, numvise kandi ko abana bato tugomba kubafata akaboko tukabambutsa cyangwa tukanabaherekeza”.

Yankurije Cecile avuga ko ashimira Polisi y’igihugu kuba yaje kubibutsa ibyo bari basanzwe bafiteho ubumenyi buke, ku buryo umuntu atahoraga abizirikana.

Agira ati, “Nanjye nungutse ikijyanye no kugenda mu muhanda ureba umukono imodoka iturukamo ugereranyije n’aho werekeza, nta mpanuka irambaho ku myaka 63, ariko abantu bakwiye kubanza gushishoza kugira ngo na bo bazarambe”.

Yankurije anasaba Polisi ko gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ yakwita no ku batwara abagenzi buriza ibiciro binyuranyije n’ibyagenwe kuko usanga bihereranwa n’abashoferi, by’umwihariko mu gihe cy’iminsi mikuru n’igihe cy’abanyeshuri bava cyangwa bajya kwiga kuko ari ho habera akarengane.

Musanze:

Muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, ubutumwa burebana n’ubukangurambaga bwa Polisi y’igihugu bwa Gerayo Amahoro bwabimburiwe n’igitambo cya Misa yaturiwe muri Paruwasi Gatolika Katedarali ya Ruhengeri aho Kiliziya yakira abagera mu bihumbi bitanu by’abakirisitu yari yakubise yuzuye abandi bumvira Misa hanze.

Mu gusoza igitambo cya Misa ya mbere, ubwo abakirisitu bari bategereje ko Padiri Dr Hagenimana Fabien wasomye iyo Misa abaha umugisha bagataha, babonye Umukuru wa Polisi ahawe ijambo atanga ubutumwa bwa Gerayo Amahoro bakiranye ibyishimo.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, ACP Rugwizangoga Révelien, mu ijambo rye, yatangiye ageza ubutumwa ku bakirisitu bujyanye na gahunda y’umutekano wo mu muhanda.

Yavuze ko kubungabunga umutekano wo mu muhanda biri mu nshingano za buri mukirisitu, avuga ko ari yo mpamvu Polisi y’u Rwanda muri gahunda ya Gerayo Amahoro ku bufatanye n’inama y’Abepisikopi gatolika b’u Rwanda bakangurira abakirisitu bose ubutumwa bwa Gerayo Amahoro.

Ati “Icya mbere, abanyamaguru bagomba kugendera mu gice cy’ibumoso bw’umuhanda aho ibinyabiziga biza bituruka babireba, kwambukira mu mirongo yagenewe abanyamaguru kandi batambaye ekuteri mu matwi, ukambuka kandi wihuta ariko utiruka”.

Kubireba abashoferi, ACP Rugwizangoga na bo yabahaye ubutumwa agira ati “Ku mushoferi, irinde kuvugira kuri telefoni utwaye ikinyabiziga, irinde gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha, irinde kurenza umuvuduko wateganyijwe, ubaha uburenganzira bw’abanyamaguru”.

Abamotari n’abo batwara na bo yababwiye ati “Igihe uri kuri moto, ambara ingofero yabugenewe neza, kandi nawe mugenzi wirinde kwirukansa umumotari bitewe n’impamvu zawe bwite. Wirebera amakosa y’ugutwaye, haba mu modoka cyangwa kuri moto. Iri tangazo ryasinyweho na Musenyeri Servilien Nzakamwita, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba”.

ACP Rugwizangoga kandi yamenyesheje abakirisitu ko Polisi igiye gutangiza indi gahunda yitwa Rengera Umwana ku itariki 21 Mutarama 2020, aho ubwo bukangurambaga buzakorwa ku nsanganyamatsiko yitwa ‘Rengera Umwana’ bukazakorwa mu gihugu hose, muri gahunda yo guca no guhana abahohotera abana.

Bamwe mu bakirisitu baganiriye na Kigali Today nyuma y’igitambo cya Misa, bavuze ko ubukangurambaga bwa Polisi muri gahunda ya Gerayo Amahoro bubakanguye, kandi ko burabafasha kurwanya impfu zikomoka ku mpanuka zo mu muhanda.

Kanyabuzige Denys yagize ati “Ibi bahora babivuga ku maradiyo rimwe na rimwe ntitubihe agaciro, ariko tubonye Afande ahagurutse mu Kiliziya aratubwiriza twumva ko bya bintu nta mikino irimo. Baradukanguye cyane ni byiza pe, twiteguye gufatanya na Polisi gukumira impanuka zo mu muhanda”.

Rubangura Jean Nepomsene w’imyaka 77 ati “Tubyakiriye neza cyane, batwibukije ko ubuzima bukomeye. Ni yo mpamvu tugomba gukumira ikintu cyose cyabuhungabanya. Ntibisanzwe ko Polisi iza kutubwiriza mu Kiliziya birashimishije cyane. Abapolisi ni abacu bashinzwe umutekano wacu kandi bashinzwe n’umutekano w’Abakirisitu, ni yo mpamvu twabyakiriye neza”.

Guverineri Gatabazi
Guverineri Gatabazi

Iyo gahunda ya Gerayo amahoro mu Kiliziya yitabiriwe kandi na Guverineri Gatabazi JMV wavuze ko kuba Polisi yahawe umwanya wo gutanga ubutumwa mu Kiliziya, ari kimwe mu buryo bwo guha abantu benshi bari hamwe ubutumwa mu buryo bworoshye.

Agira ati “Burya Abakirisitu bemera Misa cyane, kandi amakuru menshi bakura mu Misa bayafata nk’ihame. Ubu ni uburyo bwo guha abantu benshi ubutumwa tutabasha kubonera hamwe, ubu butumwa hari inyongeragaciro buzanye mu bukangurambaga Polisi yatangiye. Ikindi kidushimishije ni uko Polisi igiye gutangiza ubukangurambaga bwo kurengera umwana”.

Emmanuel Ndagijimana, Padiri mukuru wa Paruwasi Gatolika Katedarali ya Ruhengeri, yavuze ko abakirisitu badakwiye kumva ko kurwanya impfu zikomoka ku mpanuka bireba Polisi gusa, avuga ko na Kiliziya ifite inshingano zo kwigisha abakirisitu kwirinda impanuka.

Avuga ko hari abantu benshi abapadiri bajya guherekeza bishwe n’impanuka akabona ko ari ikibazo giteye inkeke ati “Ni kenshi duherekeza abitabye Imana bazize impanuka ugasanga amarira ni menshi mu miryango, hakagira impfubyi zisigara, hakagira imiryango igira ibibazo.

Dufite abakirisitu bacu baba bagenda mu mihanda, bagahura n’impanuka bamwe bakitaba Imana abandi bakahakura ubumuga bukomeye. Ibi byose biri mu nshingano za Kiliziya, biri no mu butumwa bwayo. Murumva ko bifite aho bihurira n’iki gikorwa Polisi irimo cya Gerayo Amahoro”.

Gahunda ya Gerayo Amahoro muri Diosezi Gatolika ya Ruhengeri yabereye muri Paruwasi Gatolika Katedarali ya Ruhengeri. Guverineri Gatabazi n'Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru bayitabiriye
Gahunda ya Gerayo Amahoro muri Diosezi Gatolika ya Ruhengeri yabereye muri Paruwasi Gatolika Katedarali ya Ruhengeri. Guverineri Gatabazi n’Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru bayitabiriye

Iyi gahunda ya Gerayo Amahoro inyujijwe muri Kiliziya Gatolika mu gihe igeze mu cyumweru cya 35 mu byumweru 52 izamara.

Ubuyobozi bwa Polisi buvuga ko Impamvu iyo gahunda yigishijwe mu Kiliziya ari uko ari ahantu hahurira abaturage benshi.

CIP Alexis Rugigana Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, avuga ko iyi gahunda yo kwigisha Gerayo Amahoro mu Kiliziya izatanga umusaruro aho izagabanura impanuka, ngo biteguye ko iyo gahunda izava mu rwego rwa Diyosezi ikagera mu miryango remezo byaba na ngombwa ikagera no mu yandi madini n’amatorero.

Rubavu:

Mu Karere ka Rubavu, Kiliziya Gatolika yijeje ubufasha Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha n’ubujiji.

Igisonga cya Musenyeri Nsengumuremyi Jean Marie Vianney n'Umuyobozi wa Polisi mu Burengerazuba ACP Kajeguhakwa Jean Claude bitabiriye ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro
Igisonga cya Musenyeri Nsengumuremyi Jean Marie Vianney n’Umuyobozi wa Polisi mu Burengerazuba ACP Kajeguhakwa Jean Claude bitabiriye ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro

Ni ibikorwa bigiye gutangirira muri gahunda ya ‘Gerayo amahoro’, aho ubutumwa bushishikariza abakirisitu kwirinda kwica amategeko yo mu muhanda bwasomewe muri Kiliziya hose, naho abatwara ibinyabiziga bya Kiliziya bakazajya bahabwa amabwiriza yo kubahiriza gahunda ya Gerayo Amahoro.

Mu Ntara y’Iburengerazuba byatangiriye mu Karere ka Rubavu muri Kiliziya ya Nyundo mu misa ya mbere. Nsengumuremyi Jean Marie Vianney, igisonga cya Musenyeri, yavuze ko babishyigikiye kubera ko barwanya icyagirira nabi ikiremwa-muntu bagashyigikira ikimugirira akamaro.

Yagize ati “Ikintu cyose kireba muntu cyaba ikireba umuyoboke wacu n’utari we, cyaba kiza tukagishyigikira naho ikibi tukirwanya twivuye inyuma, icya kabiri dufite gahunda yo kurwanya ubujiji aho buturuka hose, no guhugura abantu ibyo bagomba gukora. Polisi yadusabye kuba abafatanya bikorwa kandi turabyemera, kuko tubibwira abantu bikabageraho, duhereye ku bana n’abakuru ndetse n’abashoferi badutwara.”

Igisonga cya Musenyeri kivuga ko bazigisha abantu kumenya amategeko y’umuhanda no kwirinda icyahutaza umutekano w’abantu birinda ibisindisha n’uburangare. Ati “Tuzabyigisha mu makoraniro kandi ntituzabihagarika kugeza igihe abantu bamenye inyungu yo gukoresha umuhanda neza.”

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba ACP Kajeguhakwa Jean Claude avuga ko gahunda ya Gerayo Amahoro imaze ibyumweru 35 kandi yagiye itanga umusaruro, bakaba bari kugeza ubumenyi ku Banyarwanda bwo gukoresha umuhanda no kubahiriza amategeko y’umuhanda.

ACP Kajeguhakwa avuga ko Kiliziya nk’umufatanyabikorwa yatanze ubutumwa bwa gahunda ya Gerayo Amahoro mu kiliziya hose mu gihugu, kandi bakaba bafite ubundi bufatanye bagiye gutangiza tariki 21 Mutarama.

Yagize ati “Tariki 21 Mutarama 2020 tuzatangira gahunda ya Rengera Umwana izamara ibyumweru 52. Turasaba Kiliziya ko yadufasha kurengera umwana arindwa imirimo imuvunisha, arindwa kujyanwa mu tubari, guta amashuri no gucuruzwa kuko umwana w’umunyarwanda ni we muyobozi w’ejo hazaza.”

Ubutumwa bwa Gerayo amahoro ku bufatanye bwa Polisi na Kiliziya gaturika bwatangiwe mu Kiliziya abakirisitu basabwa kumenya kubahiriza amategeko y’umuhanda no kwirinda guteza impanuka.

Inkuru zijyanye na: Gerayo Amahoro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Harya umupolisi no mu kiliziya ntakuramo ingofero? no kuri Altari?

kalisa yanditse ku itariki ya: 12-01-2020  →  Musubize

Ubu bukangurambaga ni bwira rwose. Merci bcp RNP.
Ariko se ko nzi ko Kiliziya ari ahantu hatagatifu twubaha iyo mwihangana mugakuramo ingofero. Abapadiri babakira ntibakibagirwe kubibutsa rwose.
Murakoze

Peter yanditse ku itariki ya: 12-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka