U Rwanda rwungutse abapolisi bafite ubumenyi buhanitse mu kugarura amahoro

Abapolisi b’u Rwanda 25 bamaze ibyumweru bitatu mu mahugurwa mu kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (RPA) mu karere ka Musanze, barishimira ubumenyi bungutse buzabafasha mu butumwa bw’amahoro mu bihugu byugarijwe n’intambara, guhugura abapolisi b’ibyo bihugu no kurengera abasivile.

Abapolisi 25 basoje amahugurwa
Abapolisi 25 basoje amahugurwa

Babitangarije mu muhango wo gusoza ayo mahugurwa batangiye ku itariki 21 Ukwakira, wabaye kuwa gatanu ku itariki ya 8 Ugushyingo 2019, aho abo bapolisi bahuguwe basabwe kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe, bakora akazi kabo kinyamwuga kandi babera igihugu ba ambasaderi beza.

Ayo mahugurwa yateguwe n’igihugu cy’u Rwanda ku bufatanye n’ikigo cya LONI cyitwa ‘United Nations Institute for Training and Reseach’, cyahuguye abapolisi 25 bategurirwa koherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu biyakeneye nk’uko Major Marcel Mbabazi wayoboye uwo muhango mu izina rya Rwanda Peace Academy, yabitangarije Kigali Today.

Abitabiriye amahugurwa mu mikorongiro ibategura kugarura amahoro
Abitabiriye amahugurwa mu mikorongiro ibategura kugarura amahoro

Muri icyo gihe cy’ibyumweru bitatu, abo bapolisi 25 bamaze mu mahugurwa mu kigo Rwanda Peace Academy (RPA), bemeza ko bungutse ubumenyi buhanitse buzabafasha mu kunoza akazi bashinzwe n’ako bazashingwa mu gihe bagiye kugarura amahoro mu bihugu byugarijwe n’intambara.

IP Fred Nsengiyumva ati “Aya mahugurwa yabaye ingirakamaro cyane kuko nk’abapolisi b’Abanyarwanda hari indangagaciro dusanganwe , nkuko dukeneye no kurinda amahoro mu rwego mpuzamahanga mu bindi bihugu, aya mahugurwa mu by’ukuri yaduhaye ubumenyi budasanzwe”.

Akomeza agira ati “Ni ubumenyi buzadufasha kujya mu bihugu bitandukanye bidafite umutekano tukawugarura tukarinda abaturage tukabafasha no kwiyunga, tukigisha abapolisi dusanzeyo.

Usanga kubera intambara zitandukanye abapolisi baratandukanye n’ubumenyi, ugasanga ubumenyi bafite ntabwo bujyanye n’igihe, aya mahugurwa azadufasha kubigisha, kubasubiza mu mwanya, gukurikirana abanyabyaha, kurengera abasivile by’umwihariko abagore, abana n’abakobwa”.

IP Marie Chantal Murerwa umwe mubapolisi bitabiriye amahugurwa
IP Marie Chantal Murerwa umwe mubapolisi bitabiriye amahugurwa

Mugenzi we IP Marie Chantal Murerwa ati “Impamba baduhaye ni ingirakamaro, izadufasha kunoza akazi kacu kandi nitujya no kubungabunga amahoro hanze bizadufasha guhagararira igihugu neza”.

Abapolisi bitabiriye aya amahugurwa abaye ku nshuro ya mbere, bari mu byiciro binyuranye aho abafite ipeti ryo hejuru bari ku rwego rwa Chief Inspector of Polisi (CIP), ufite ipeti rito akaba Sergent.

Major Mbabazi avuga ko ayo mahugurwa y’icyiciro cya mbere ari umwihariko ku bumenyi buhanitse bufasha abapolisi ku kazi, avuga ko nubwo bari mu byiciro bitandukanye by’amapeti bitabujije ko ubumenyi n’ubushobozi bahawe ari bumwe kuri bose.

Major Mbabazi yasabye kandi abapolisi basoje amahugurwa kuyabyaza umusaruro barangwa n’imyifatire myiza ku kazi kandi abasaba kuzahagararira igihugu neza aho kizabatuma.

Major Marcel Mbabazi umuyobozi wungirije wa RPA
Major Marcel Mbabazi umuyobozi wungirije wa RPA

Agira ati “Aya mahugurwa ni umwihariko nkuko inyito yayo (Individual Police Officers Course) ibisobanura, ni cyo cyiciro cya mbere dukoze ari abapolisi bonyine, ubundi twajyaga tubahugura bari kumwe n’abasirikare n’abasivile”.

Akomeza agira ati “Kuba bafite amapeti atandukanye ntibivuze ngo urwego ariho ni uruhe ahubwo bareba icyo azagenda ashinzwe, nubwo batanganya amapeti ariko bose mu kazi bazashingwa bazafatwa nka ba ofisiye, bazaba bafite n’inshingano zo gutoza abapolisi b’ibihugu bagiyemo.

Turabasaba ko nibajya muri ubwo butumwa bazakora kinyamwuga kandi barangwa n’imyifatire myiza bahagararira neza igihugu cyabatumye”.

CIP Jean Maurice Kayigana wavuze mu izina ry'abapolisi bitabiriye amahugurwa
CIP Jean Maurice Kayigana wavuze mu izina ry’abapolisi bitabiriye amahugurwa

CIP Jean Maurice Kayigana wari uhagarariye abapolisi basoje amahugurwa, yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwabahisemo mu kwitabira ayo mahugurwa, ashimira n’ubuyobozi bwa RPA n’abayobozi banyuranye, ndetse n’abarimu babahuguye, abizeza ko ubumenyi bayungukiyemo batagiye kubwicarana, ahubwo ko bagiye kubwifashisha mu kugarura amahoro mu bihugu bitayafite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka