U Rwanda rwiteguye gukomeza kurinda ubusugire bw’Igihugu - Alain Mukuralinda

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukora ibishoboka byose mu gukomeza kurinda ubusugire bw’Igihugu, n’ubwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo ikomeje gushaka kuwuhungabanya ikorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, kandi ko gusakuza atari byo bizakemura ikibazo cy’ubwumvikane bukeya buri hagati y’ibihugu byombi.

Alain Mukuralinda, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda
Alain Mukuralinda, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda

Ibi yabigarutseho mu kiganiro aherutse kugirana na RBA, aho yagize ati “Harimo ikibazo cy’ubushake bukeya bwa Guverinoma ya Congo bwo gushyira mu bikorwa inzira (processus) zashyizweho kugira ngo ibyo bibazo bikemuke. Hari iyabereye i Nairobi, hari iya Luanda, hari ejobundi ubwo Abakuru b’Ibihugu bahuraga na Perezida Macron i New York aho ikintu cy’ingenzi cyagarutsweho ari ukuvuga ko mu gukemura ikibazo cya hariya, ni ukurwanya imitwe yose y’iterabwoba ihari. Murabizi ko havugwa imitwe irenze 120 ariko kugeza uyu munsi hakomeza kuvugwa umutwe umwe, kandi uwo mutwe umwe ukanavugwa ari uko ingabo za Congo zikorana na wo, u Rwanda rugahora ruvuga ruti FDLR iteje ikibazo hariya hantu, bakarengaho, aho kugira ngo na bo bawurwanye, bagafatanya na wo mu bikorwa byabo bya gisirikare”.

Ibyo rero nk’uko Mukuralinda yabivuze, ngo ntabwo ari ibintu byo gukomeza kwihanganirwa, u Rwanda rukaba rugenzura kugira ngo ejo hatagira ikirenga inkiko z’u Rwanda kikaza mu Rwanda. Izo ngo ni inshingano z’u Rwanda kubikurikirana.

Yavuze ko hari n’ikindi kibazo gihari cyo gukomeza kurenganya abantu ngo ni uko basa n’Abanyarwanda, ngo ni uko bavuga Ikinyarwanda, kuko hari n’Abanyarwanda bajya muri Congo, ari abigayo, abakorerayo, abatembererayo, na bo bashobora kubigwamo.

Alain Mukuralinda yavuze ko ashima ibyo kuba hari abategetsi bo muri Congo babyamaganye, ariko ko kuba barabyamaganye ntihagire umuntu ubikurikiranwaho nyamara ari ibintu bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga ku buryo kubona ababikora ari ibintu bitagoye, ngo bishoboka ko ari yo mpamvu ibyo bikorwa bibi bidahagarara.

Gusa ngo abantu ntibagombye kugira impungenge, kuko iyo umubano w’ibihugu wajemo ikibazo, abantu bakomeza kuvugana, bagashaka umuti wabyo, kandi ngo hari ibikorwa bitandukanye bikorwa hagamijwe kugarura umubano mwiza.

Avuga ku Banyarwanda babona ibivugirwa ku mbuga nkoranyambaga, nyamara rimwe na rimwe u Rwanda ntirugire icyo rubivugaho, yavuze ko igihe cyose atari ngombwa kuvuga, kandi ko n’iyo u Rwanda rucecetse ntirugire icyo ruvuga, bitaba bivuze ko rutarimo gukurikira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka