U Rwanda rwitabiriye irushanwa rihuza imitwe yihariye ya Polisi n’Ingabo
U Rwanda rwitabiriye irushanwa mpuzamahanga rihuza imitwe yihariye ya Polisi n’Ingabo (SWAT/ Special Forces) iturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Ni irushanwa ngarukamwaka rizwi nka UAE SWAT Challenge,
ribera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ritegurwa n’Urwego rwa Polisi ya Dubai ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa mu bijyanye n’umutekano.
Kuri uyu wa Gatandatu, nibwo itsinda rihagarariye u Rwanda rigizwe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) hamwe na Polisi y’u Rwanda, ryakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, John Mirenge, akabifuriza intsinzi, anabasaba gukoresha imbaraga n’ubushobozi bwabo bwose, bikazabafasha kwitwara neza no kubona umusaruro mwiza mu gihe irushanwa rizamara.
Komiseri ushinzwe Ibikorwa n’Ituze ry’Abaturage muri Polisi y’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’itsinda riri guhatana muri iri rushanwa, CP George Rumanzi, yavuze ko uko imyaka ishira iri rushanwa rigenda rikomera ndetse rikanitabirwa n’amakipe ashoboye.
Yavuze ko kuri iyi nshuro u Rwanda rwiteguye kongera kwitwara neza by’umwihariko mu irushanwa ryo kunyura mu nzira z’inzitane.
UAE SWAT Challenge ni irushanwa mpuzamahanga rihuza imitwe yihariye ya polisi n’ingabo zishinzwe umutekano (SWAT / Special Forces) iturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi, rigamije gupima no kwerekana ubushobozi bwo ku rwego rwo hejuru mu bikorwa by’umutekano.
Iri rushanwa ribera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ritegurwa n’Urwego rwa Polisi ya Dubai ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa mu bijyanye n’umutekano, rikitabirwa n’amakipe aturuka mu bihugu byo ku migabane itandukanye.
Amakipe yitabiriye irushanwa apimirwa ku bintu bitandukanye by’ingenzi mu bijyanye n’akazi ko kurinda umutekano, birimo, kurwanya iterabwoba no kwinjira ahantu hafunzwe, kurasa neza mu gipimo kandi mu gihe gito (precision & speed shooting).
Gutabara abashimuswe cyangwa abafunzwe (hostage rescue), gukorana nk’ikipe mu bihe bigoye, imbaraga z’umubiri no kwihangana hamwe no gufata ibyemezo byihuse mu bihe by’akaga.
UAE SWAT Challenge igamije guteza imbere ubunyamwuga n’ubushobozi bw’imitwe yihariye, gusangira ubunararibonye n’ubumenyi hagati y’amakipe yo mu bihugu bitandukanye hamwe no gushimangira imikorere mpuzamahanga mu gucunga umutekano.
Amakipe aryitabira ahabwa amanota hashingiwe ku muvuduko, ukuri, umutekano, gukorera hamwe no kubahiriza amategeko y’irushanwa.
Ni irushanwa ryatangijwe mu 2019 nk’irushanwa mpuzamahanga ryateguwe na Polisi ya Dubai rigamije kugerageza ubushobozi n’imikoranire y’imitwe yihariye ya polisi ziturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Iry’uyu mwaka ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 rikazageza tariki 11, aho ririmo kuba ku nshuro yaryo ya Karindwi.
Buri mwaka ryitabirwa n’amakipe akomeye ya polisi n’imitwe yihariye igomba guhangana mu ngeri zitandukanye z’imyitozo y’umutekano.
Mu 2024, Ikipe ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’ikipe ya mbere ya Polisi y’u Rwanda ni zo zitwaye neza mu cyiciro cyo kunyura mu nzira z’inzitane (obstacle course), mu gihe ikipe ya kabiri ya Polisi y’u Rwanda yaje ku mwanya wa 6.
Umwaka ushize ikipe y’u Rwanda ya Polisi yegukanye umudali wa zahabu mu cyiciro cyo kunyura mu nzira z’inzitane.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|