U Rwanda rwashyikirije Tanzania inka zari zibweyo
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2022, ku mupaka wa Rusumo, Akarere ka Nyagatare kashyikirije ubuyobozi bwa Tanzania inka 11 zafatiwe mu Rwanda bikekwa ko zibwe umworozi wo muri Tanzania.

Nk’uko bisobanurwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, Bagabo Anthony, ngo izi nka zafatiwe ahitwa Cyamunyana hafi n’umugezi w’Akagera ku wa 04 Ukuboza 2022.
Zafatanywe abasore batatu bamaze kuzambutsa umugezi w’Akagera bazizanye mu Rwanda, bavuga ko bazihawe na nyirazo uri muri Tanzania.
Ni byo Bagabo yasobanuye, ati "Tumaze kubafata zimaze kwambuka batubwiye ko bazihawe na nyirazo uri muri Tanzania ngo bazimuzanire mu rwuri rwe ruri mu Rwanda."

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko abayobozi bagize amakenga ko izi nka zishobora kuba zibwe bazishyira mu kato bategereje no kumenya amakuru yazo.
Nyuma ngo haje kumenyekana amakuru ko hari umworozi wo muri Tanzaniya wabuze inka, habaho guhanahana amakuru, zikaba zasubijwe nyirazo.
Abasore batatu bazifatanywe bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Rwimiyaga bakekwaho ubujura.
Ohereza igitekerezo
|