U Rwanda ntiruzirengagiza ibibangamira umutekano warwo - Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rudashobora kwirengagiza ibibazo bibangamira umutekano warwo, cyane cyane ibituruka ku mutwe witwaje intwaro wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Ibi Perezida Kagame yabivuze mu ijambo yagejeje ku bahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga, Ambasaderi n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga bakorera mu Rwanda, kuri uyu mugoroba aho yagarutse ku bibazo by’umutekano muke bimaze igihe mu Karere.
Yabanje gushimira abafatanyabikorwa mpuzamahanga ku ruhare bagize mu kongera kubaka no guteza imbere u Rwanda mu myaka ishize.
Ati “Ibyo twagezeho mu myaka myinshi ishize, dukorana n’ibihugu n’imiryango muhagarariye, ni ibintu bikomeye. Ubufatanye n’ubucuti byanyu byagize uruhare rukomeye mu kongera kubaka no guteza imbere u Rwanda.”
Perezida Kagame yavuze ko muri iki gihe isi iri guhinduka cyane mu bijyanye na politiki mpuzamahanga, ibintu bishobora kugira ingaruka ku bihugu byose birimo n’u Rwanda.
Yavuze ko n’ubwo hari impinduka nyinshi ziri kuba ku rwego mpuzamahanga, hari ikintu kitahinduka ari cyo “inshingano ya buri gihugu yo kurinda umutekano w’abaturage bacyo n’imipaka yacyo.”
Ati “Hari ikintu kimwe kitigeze gihinduka, ni inshingano n’uburenganzira bwa buri gihugu byo kurinda umutekano w’abaturage n’imipaka yabyo.”
Kagame yavuze ko nubwo bimeze bityo, hari aho u Rwanda rusabwa kwirengagiza ibibazo bibangamira umutekano warwo, cyangwa rukagabanya ubushobozi bwo kwirinda, ibintu yavuze ko bidashoboka.
Yagarutse ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, avuga ko atari ikibazo gishya kuko kimaze imyaka myinshi, kandi ko cyakomeje kubera uburangare bw’abari bafite ubushobozi bwo kugikemura.
Perezida Kagame yavuze ko impungenge z’u Rwanda zishingiye cyane ku gukomeza kubaho kwa FDLR, umutwe yasobanuye ko ufite ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yibukije ko mu mpera z’imyaka ya 1990 uwo mutwe wagabye ibitero byambukiranyaga imipaka uvuye muri RDC, bigahitana Abanyarwanda benshi.
Yavuze kandi ko ubuyobozi bwa RDC bwagiye buha ubufasha bwa politiki n’ubw’amafaranga FDLR, ndetse ko uyu mutwe waninjijwe mu nzego za gisirikare z’icyo gihugu, aho ukora nta nkomyi.
Kagame yavuze ko u Rwanda rwagiye rugaragaza kenshi iki kibazo mu nama zitandukanye mpuzamahanga no mu biganiro n’abafatanyabikorwa, ariko akavuga ko akenshi ibitera amakimbirane mu Karere byirengagizwa.
Yashimangiye ko ingamba u Rwanda rufata zigamije kurinda imipaka yarwo n’abaturage, kandi ko nta kindi zigamije uretse umutekano w’igihugu.
Ati “U Rwanda, kubera amateka yarwo n’aho ruherereye, rukeneye imipaka irinzwe neza. Ibyo dukora byose bigamije iyo ntego gusa.”
Perezida Kagame yanavuze ko amasezerano y’amahoro akwiye kubahirizwa n’impande zose bireba mu buryo bungana, aho atagomba gushyirwa ku ruhande rumwe gusa.
Yagaragaje ko iyo ibyo bidakurikijwe, bituma habaho kumva ko hari uruhande rumwe rusabwa kwikorera umutwaro wose, ibintu yavuze ko bishobora kudatanga ibisubizo birambye ku bibazo by’umutekano mu Karere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|