’U Rwanda ntirujenjeka ku mutekano warwo’, gasopo ya Perezida Kagame ku bashotoranyi
Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda ntawe ruzendereza ngo rwivangire muri gahunda ariko ruhora rwiteguye uwarusagarira kuko rutajya rujenjeka ku bijyanye n’umutekano warwo.

Yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru wari umubajije niba imyitozo ingabo z’igihugu zimazemo iminsi ntaho yaba ihuriye no kwitegura urugamba kubera agatotsi rumaze iminsi rufitanye na bimwe mu bihugu by’ibituranyi nk’u Burundi na Uganda.
Perezida Kagame yavuze ko ntaho bihuriye kuko iyo myitozo yo mu rwego rwo hejuru isanzwe ikorwa. Ariko yanaboneyeho umwanya wo kwihanangiriza abashaka gushotora u Rwanda ko n’ubwo u Rwanda rutazabasubiza ariko ruhora rwiteguye uwaruteramo ibuye.
Yavuze ko mu myaka 25 ishize u Rwanda rwahuye n’ibizazane ndetse n’ibigeragezo haba ibishingiye kuri politiki cyangwa ku ntambara kandi byose rwarabitsinze, akemeza ko hari isomo byasize.
Yagize ati “Ugendeye ku mateka yacu ntitujenjeka ku bintu birebana n’umutekano wacu. Ugukubise kenshi akumara ubwoba, isomo twararibonye. Ntidushaka kwisanga twananiwe kwicungira umutekano, haba mu bibazo binini cyangwa bito.”
Perezida Kagame yemeje ko u Rwanda rukikijwe n’abanzi bihishe mu bagizi ba nabi, haba mu karere cyanywa kure, bose barajwe ishinga no kurusenya.
Ati “Akazi kacu karoroshye, si ukwivanga mu by’abandi. Twebwe tureba ibyacu kandi tukabyikemurira ndetse n’abadukanga turabihorera, tugakomeza ibyo twarimo. Ntabwo tugikeneye kwambuka imipaka, twabikoze kera kuko ari yo mahitamo twari dufite ariko ubu ntibishoboka.”
Perezida Kagame wagaragaje ukwerura mu bisubizo bye, yavuze ko bigaragara ko ibihugu nk’u Burundi byahisemo kugira u Rwanda nk’ikibazo cyarwo, bitewe n’urwiyenzo iki gihugu cyakomeje kugaragaza. Ariko Perezida yavuze ko igisubizo ari kimwe ari ugukomeza gukora ibyarwo.
Gusa yizeje ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu kubaka iterambere ry’akarere ndetse no gukorana n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kugira ngo ibibazo bikemuke.
Perezida Kagame yahishuye kandi ko hari abantu bavuga ko u Rwanda n’u Burundi bitari bikwiye kujya muri uyu muryango, hakaba n’abarenga bakavuga ko ruri mu muryango rutabishaka.
Yabinyomoje avuga ko kuba u Rwanda ruri muri uyu muryango atari impuhwe z’uwo ari we wese kuko kuba muri EAC ari inyungu z’abanyamuryango bose kurusha uko zari inyungu za bamwe.
Kureba andi mafoto menshi y’umunsi wa kabiri w’Umushyikirano kanda AHA
Inkuru zijyanye na: umushyikirano2018
- `Umufuragiro´ andi mananiza ku bagana VUP ataravuzwe mu Mushyikirano
- Tujya muri EAC ntitwigeze dupfukama ngo twinginge – Perezida Kagame
- Abayobozi bangiza gahunda ziriho bagomba gukurikiranwa, mubikore vuba – Perezida Kagame
- Ikibazo cy’imirire mibi mu bana gikemurwe mu gihe gito – Perezida Kagame
- Dr Sezibera yanyuzwe cyane n’umuziki w’abiga ku Nyundo
- Impamvu Bamporiki asanga abakirwana muri FDLR ari ‘abarwayi’
- Mu myaka itarenga itatu abana barokotse Jenoside bazaba bamaze kwiga
- Inyungu iri hejuru yagabanyije umubare w’abaka inguzanyo muri VUP
- Umushyikirano uheruka watumye abana 55,533 bari barataye ishuri barisubiramo
- Perezida Kagame ntanyuzwe n’uko bimwe mu bihugu bibaniye u Rwanda
- Umushyikirano uribanda ku ngamba zigamije guhindura imibereho y’abaturage
Ohereza igitekerezo
|