U Rwanda na Sri Lanka byiyemeje kurushaho kwagura umubano mu rwego rwa gisirikare
Kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Nyakanga 2024, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sri Lanka, Gen Shavendra Silva, uri mu ruzinduko mu Rwanda n’itsinda ayoboye basuye Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, bakirwa na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, banagirana ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga.
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko ibiganiro aba bayobozi b’Ingabo bagiranye byibanze ku kurushaho kwagura umubano uhuriweho mu rwego rwa gisirikare binyuze mu gusangira ubumenyi.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sri Lanka yavuze ko intego y’uruzinduko rwe mu Rwanda ari uguhanahana ubumenyi n’ubuhanga mu kongerera ubushobozi Ingabo z’Ibihugu byombi, hari kandi uburyo bw’ubufatanye mu guhanahana abarimu bigisha mu mashuri y’ibisirikare by’u Rwanda na Sri Lanka ndetse n’abandi bo mu zindi nzego zitandukanye.
Yagize ati "Mu Rwanda, inzego z’umutekano zakoreye akazi gakomeye Igihugu mu gushyigikira iterambere ry’ubukungu bwacyo. Twaganiriye ku byo ibihugu byombi byakunguranaho ubumenyi. Twahaye amwe mu masomo Ingabo z’u Rwanda muri Sri Lanka dufite intego yo kurushaho kongera uburyo bwo kungurana ibitekerezo hagati y’Ingabo za Sri Lanka n’u Rwanda".
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sri Lanka, yaboneyeho n’umwanya wo gusuru urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, aho yunamiye inzirakarengane zihashyinguye.
Gen Shavendra Silvan yasuye kandi Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside, iherereye ku Kimihurura ku Nteko Ishiga Amategeko, ndetse anifatanya n’Abanyarwanda mu imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe, mu birori byabereye kuri Stade Amahoro ku ya 4 Nyakanga 2024.
Minsiteri y’Ingabo z’u Rwanda kandi yatangaje ko tariki 4 Nyakanga 2024 Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Mubarakh Muganga, yakiriye Umugaba wungirije ushinzwe Igenamigambi n’Imyitozo mu Ngabo za Kenya, KDF, bagirana ibiganiro biganisha ku mikoranire isanzweho, byabereye ku Cyicaro Gikuru cya RDF.
Maj Gen Leuria yanashyikirije Gen Mubarakh Muganga ubutumwa bw’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya bwo kwishimira no kwifatanya n’u Rwanda kwizihiza Isabukuru yo Kwibohora.
Ibihugu bya Sri Lanka na Kenya bisanzwe bifitanye umubano mwiza n’u Rwanda ushimangirwa n’imigenderanire ndetse n’ikoranire hagati yabyo.
Ohereza igitekerezo
|