U Rwanda na Israel basangiye ubunararibonye mu gucunga umutekano

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama 2020, Ingabo z’u Rwanda, Abapolisi ndetse n’abakora mu nzego zishinzwe abinjira n’abasohoka, bahuriye mu mahugurwa y’umunsi umwe agamije kubungabunga umutekano wo ku mipaka.

Uhereye iburyo, Amb. Ron Adam wa Israel mu Rwanda, Minisitiri w'Ingabo Maj. Gen. Albert Murasira na Brig. Gen. (Rtd) Yair Kulas uyoboye itsinda rya Israel
Uhereye iburyo, Amb. Ron Adam wa Israel mu Rwanda, Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen. Albert Murasira na Brig. Gen. (Rtd) Yair Kulas uyoboye itsinda rya Israel

Aya mahugurwa yabereye i Kigali, arimo gutangwa ku bufatanye n’abasirikare bakuru bo muri Israel, akaba azafasha mu guhangana n’ibibazo by’umutekano muke bikunze kugaragara ku mipaka, nk’uko Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen. Murasira Albert yabitangaje atangiza aya mahugurwa.

Minisitiri w'Ingabo Maj. Gen Albert Murasira
Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen Albert Murasira

Yagize ati “Ni iby’agaciro gakomeye kuba twakiriye itsinda riturutse muri Minisiteri y’Ingabo za Isiraheri, tunishimira ubushake batugaragarije mu kudusangiza ubunararibonye ndetse n’ubuhanga bafite mu kubungabunga umutekano w’imipaka yacu.

Aya mahugurwa araza gufasha abayitabiriye kuganira ku ngingo zitandukanye zirebana n’umutekano, no kungurana ibitekerezo biganisha mu gucungira umutekano abaturage bacu”.

Abasirikare b'u Rwanda bitabiriye amahugurwa
Abasirikare b’u Rwanda bitabiriye amahugurwa

Minisitiri Murasira kandi yavuze ko gusangira n’ingabo za Israel ubunararibonye mu kubungabunga umutekano w’imipaka, bizarushaho kongerera abari muri aya mahugurwa imbaraga n’ubushobozi bwo kurushaho gusigasira ubusugire bw’igihugu cy’u Rwanda.

Ambasaderi w’igihugu cya Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam wari witabiriye itangizwa ry’aya mahugurwa, avuga ko gushyira imbaraga mu kubungabunga umutekano ari ingenzi ku gihugu cy’u Rwanda.

Yagize ati “Nshingiye ku mateka mabi dusangiye, nsanga ibyo dukora byose tugomba gushyira imbere umutekano. Muri Israel twateye intambwe ikomeye ku bijyanye no kubungabunga umutekano.

Umubano mwiza dufitanye n’u Rwanda ukaba ari wo twashingiyeho dusangira ubwo bunararibonye. Aya mahugurwa ni indi ntambwe duteye mu kwimakaza umubano w’ibihugu byombi tukaba tubizeza ko uzakomeza no mu zindi nzego.

Kuba igihugu cya Israel giherutse gufungura Ambasade yacyo mu Rwanda, ndetse na Sosiyete Nyarwanda ishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu Ndege Rwandair yaratangiye gukorera ingendo muri Israel, Ambasaderi Ron Adam avuga ko bigaragaza ko umubano w’u Rwanda na Israel ukomeje gutera imbere, akaba anizeza Abanyarwanda ko ubufatanye buzahoraho mu nzego zose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Njya numva bavuga ngo Israel ni ubwoko bw’imana.Abenshi bitwaza yuko Israel irwana igatsinda ibihugu byose 21 by’Abarabu.Abandi bakavuga yuko ari ukubera ibyo imana yigeze kubakorera ibavana mu Misiri.Ariko se koko niba ari ubwoko bw’imana,kuki banze kwemera umwana w’imana Yesu,ndetse bakamwica?Ubwo koko Abayahudi baracyari ubwoko bw’Imana?Kumenya kurwana gusa sibyo byakugira ubwoko bw’imana.Cyanecyane ko imana itubuza kurwana.Nabyo ni icyaha nk’ibindi bizabuza abantu kubona paradizo.

matabaro james yanditse ku itariki ya: 16-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka