U Burundi bwasabwe ibisobanuro ku bitero biherutse kwibasira u Rwanda

U Rwanda rwasabye u Burundi ibisobanuro ku bitero biherutse kwibasira Amajyepfo y’u Rwanda mu Karere ka Nyaruguru.

U Rwanda kandi rwasabye Guverinoma y’u Burundi kugaragaza itsinda ry’abantu bitwaje intwaro bagabye igitero muri Nyaruguru ku wa Gatandatu tariki 27 Kamena 2020.

Bimwe mu bikoresho abagabye icyo gitero bari bitwaje barabyambuwe
Bimwe mu bikoresho abagabye icyo gitero bari bitwaje barabyambuwe

Ingabo z’u Rwanda zivuga ko zasubije inyuma abo barwanyi baturutse i Burundi, mu masaha y’igicuku bagaba igitero ku mudugudu uherereye mu Murenge wa Ruheru muri Nyaruguru, ariko basanga Ingabo z’u Rwanda ziri maso, bane mu bagabye igitero bahasiga ubuzima, abandi batatu barafatwa.

Icyakurikiyeho ni uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ku ruhande rw’u Rwanda yandikiye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ku ruhande rw’u Burundi, ibaruwa isaba ibisobanuro kuri abo bantu bateye u Rwanda baturutse i Burundi.

Iyo baruwa kandi ivuga ko abagabye icyo gitero bahise bahungira i Burundi, u Rwanda rukaba rusaba u Burundi guta muri yombi abagabye icyo gitero no kubashyikiriza inkiko, cyangwa se bakoherezwa mu Rwanda kugira ngo bisobanure ku byo bashinjwa, nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda yabitangarije ikinyamakuru KT Press.

Iyo baruwa ngo u Rwanda rwayoherere u Burundi ku wa Gatandatu uwo munsi ibitero bikimara kuba, ariko Guverinoma y’u Burundi ngo ntirasubiza.

Igisirikare cy’u Burundi giherutse gusohora itangazo gihakana icyo gitero.

Ku rundi ruhande ariko, umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, avuga ko Ingabo z’u Rwanda(RDF) zahanganye n’abo barwanyi babarirwaga mu ijana (100) mbere y’uko bakubitwa inshuro bagahunga berekeza i Burundi ku birindiro by’Ingabo z’u Burundi biherereye i Gihisi, Komine Bukinanyana, mu Ntara ya Cibitoke.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda avuga ko bane muri abo barwanyi baguye aho bari bagabye igitero, abandi batatu barafatwa. Abo barwanyi bambuwe ibikoresho byabo birimo imbunda, amasasu, ibikoresho byabo by’itumanaho, ndetse n’ibiribwa byari bifunze mu dupaki byanditseho ko bitagurishwa kandi ko ari ibigenewe Ingabo z’u Burundi (Force De Defense Nationale Du Burundi).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndumva hakorwa iperereza kuri cyo gitero hagafatwa abo bagizi banabi batifuriza amahoro urwanda kd bakabihanirwa cyane

Tumusiime joshua yanditse ku itariki ya: 30-06-2020  →  Musubize

INTAMBARA siwo muti w’ibibazo byuzuye mu isi.Kuva Muntu yabaho,isi yaranzwe n’Intambara nyinshi cyane.Statistics zerekana ko kuva isi yabaho,intambara zimaze guhitana abantu bagera kuli 1 billion/milliard.Ahanini kubera inzara n’indwara biterwa n’intambara.Umuhanga watumye bakora atomic bomb,Albert Einstein, yaravuze ati:”Ikintu cyonyine cyakuraho intambara nuko,abantu bakanga kurwana”. (Nothing will end wars unless people refuse to go to war).Bihuye n’ibyo bible ivuga yuko abakristu nyakuri batajya mu ntambara z’iyi si, kubera ko Yesu yabujije kwica no kurwana.Yavuze ko abakristu nyabo bazarangwa no gukundana,ndetse bagakunda n’abanzi babo nkuko Matayo 5,umurongo wa 44 havuga. Abantu bose babaye abakristu nyakuri,intambara zose zahagarara.Imana yanga umuntu wese uvusha amaraso y’abantu.Bisome muli Zaburi 5,umurongo wa 6 .Nkuko bibiliya ivuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho intambara zose,itwike n’intwaro zose.Kuli uwo munsi kandi,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana .Nguwo umuti rukumbi w’intambara zose zibera mu isi.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 30-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka