Twagirimana yakubise umwana we arapfa

Twagirimana Anthere, umugabo ufite imyaka 35, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nzige mu karere ka Rwamagana azira icyaha yemera cyo kwica umwana we, Bisengimana Jean Bosco.

Ku mugoroba ubanziriza Noheli, Twagirimana, utuye mu murenge wa Gahengeri ho mu karere ka Rwamagana, yarakaranije n’umugore we baratukana cyane, maze umugore ava mu rugo nk’umuhunze ngo aze kugaruka yacururutse.

Twagirimana yahise afata umwana we, Bisengimana Jean Bosco ufite imyaka irindwi, aramukubita cyane. Yabonye amurembeje, amufungirana mu nzu yigira ku kabari hafi aho amarayo umwanya. Nyuma yasubiye mu rugo iwe, arongera afata wa mwana arongera aramukubita kugeza ubwo yabonye atangiye kuva amaraso mu matwi agira ubwoba.

Yahise amujyana ku kigo nderabuzima cya Gahengeri, bagerageza kumuvura mu minsi ibiri ariko birananirana, tariki 26/12/2011 umwana ashiramo umwuka.

Twagirimana ubu afungiye kuri polisi y’igihugu, ahitwa i Nzige, akaba ategereje gushyizwa imbere y’umucamanza ngo hamenyekane impamvu zatumye akubita umwana we bigeze aho.

Hatari Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka