Tuzabadute yateraguwe ibyuma azira ubuhamya muri Gacaca

Tariki 10/12/2011, Tuzabadute Jean Damascene ukomoka mu murenge wa Kivuruga, akarere ka Gakenke yateraguwe ibyuma n’abasore bane ngo bamuziza ubuhamya yatanze muri gacaca.

Ubwo twasangaga Tuzabadute Jean Damascene ku biro bya Polisi ya Gakenke, tariki 13/12/2011, yadutangarije ko yatewe ibyuma n’abasore bane ari bo Mbonake, Silivani, Bosco na Rudomoro ubwo yavaga ku gasentere ka Gasiza ahagana saa mbiri n’igice z’umugoroba. Akomeza avuga ko batatu muri bo batawe muri yombi usibye Rudomoro. Ayo makuru yemejwe n’ubuyobozi bwa sitasiyo ya Polisi ya Gakenke.

Tuzabadute Jean Damascene w’imyaka 36 y’amavuko avuga ko Rudomoro amuziza kuba yaratanze ubuhamya kuri se witwa Ntahompagaze Martin wakatiwe imyaka 19 n’urukiko Gacaca muri 2008 kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 akaba afungiye muri Gereza ya Musanze.

Tuzabadute yadutangarije ko icyo gikorwa kibasiye kandi Mbaboneye Thomas wari uri inyuma ye ubu urwariye mu Kigo Nderabuzima cya Bushoka na Murego wakubiswe agahungira mu rugo rw’aho hafi.

Mu gihe twateguraga iyi nkuru twagerageje kuvugana n’abo basore bavugwa ko bakoze urwo rugomo ntabyadukundira.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka